MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ntiwatandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti- Minisitiri Habimana 

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
28/11/2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yibukije abaturage akamaro k’ibiti mu mibereho yabo ya buri munsi, ababwira ko bigoye ko watandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti kuko ngo ibiti byahozeho cyera mu mateka y’Abanyarwanda kandi ko byari bifite icyo bisobanuye mu mibereho y’abaturarwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “Igiti gifite igisobanuro cyinini cyane n’akamaro kanini mu mibereho n’amateka y’abanyarwanda, twagiraga ibiti nk’umuvumu, umuko n’ibindi muri rusange, rero ibyo bitugaragariza ko bigoye gutandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti, aho wasangaga urugo rw’Umunyarwanda wahabwirwaga n’uko hari ibiti ndetse ibikoresho bitandukanye twakoreshaga wasangaga byiganje mu biti.”

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yifatanyaga nabo mu muganda rusange usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyangara, mu Karere ka Nyagatare, aboneraho kwibutsa abaturage akamaro ko gutera ibiti no kubibungabunga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje agira ati: “Uyu munsi rero nagira ngo twongere twibukiranye ako kamaro k’ibidukikije, k’amashyamba, ibiti by’umwihariko kugira ngo dukomeze gutera ibiti byinshi kandi dukomeze no kubibungabunga. Imihindagurikire y’ikirere biragaragara ko hari ibibazo yateje aho izuba risigaye riva mu gihe twari twitezemo imvura ikabura n’aho ibonekeye ikagwa nabi, rero ndagira ngo mbabwire ko amashyamba agira uruhare mu gutuma tubona imvura; ni ngombwa ko mukomeza kumva no gusobanukirwa akamaro k’ibiti.”

Yongeye ati: “Ni byiza rero y’uko iyi misozi yacu mutemera ko yambara ubusa ahubwo tukayiteraho amashyamba kubera ko ayo mashyamba arongera akagaruka akaduha umwuka mwiza ndetse agatuma tubasha no kubona imvura mu gihe gikwiye, igihe habayeho gusarura amashyamba nk’uko byagenze aha ngaha bikajyana no kongera gutera ibindi biti, gusarura bijyana no kongera gutera ibindi biti. Cyera twaravugaga ngo nutema kimwe utere bibiri, rero niba igiti kimwe ugisaruye ni ngombwa kongera gutera ikindi cyangwa se ibindi biti.”

Minisitiri yakomeje abwira abaturage ko inshingano zabo zitarangirira mu gutera ibiti gusa ahubwo ko haba hakiri indi ntambwe yo gutera ijyanye no kubyitaho no kubibungabunga.

Habimana Dominique yakomeje avuga ko ibikorwa byo gutera ibiti byashyizwemo imbaraga na Leta, aho mu gihugu hose ibikorwa nk’ibi bikomeje gukorwa mu rwego rwo guteza imbere amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Yashishikarije abaturage gukangukira gutera ibiti by’imbuto mu ngo kuko byazajya bibagirira akamaro mu buryo bwo kubaha imbuto ndetse n’umwuka mwiza wo guhumeka bagakomeza kuwubona.

Muri rusange mu karere ka Nyagatare hatewe ibiti bigera ku bihumbi 9,600 kuri hegitari 6, hakaba hari hateganyijwe guterwa ibiti bigera ku bihumbi 41,600 kuri hegitari 26.

Uyu mwaka mu Gihugu hose hateganyijwe guterwa ibiti miliyoni 100 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abatuye Gatunda akamaro k’ibiti

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho
Amakuru

Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho

28/11/2026
Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 
Ibidukikije

Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 

28/11/2026
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abaturage gucika ku muco wo kuburana urwa ndanze
Amakuru

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abaturage gucika ku muco wo kuburana urwa ndanze

28/11/2026
Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe
Umuganda

Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe

28/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU