Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) cyatangaje ko umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye mu gace ka Ushirombo muri Tanzania, wumvikanye no mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere.
RMB yavuze ko uyu mutingito wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ahagana saa 11:22, ukamara amasegonda agera kuri 30.
Agace ka Ushirombo waturutsemo iherereye mu birometero 292 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa iki kigo cyashyize ku rubuga rwa X, cyagize kiti: “Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wumvikanye saa 11:22 uhereye mu gace Ushirombo muri Tanzania ugera mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda.”
Iki kigo cyatangaje ko kugeza ubu kitaramenya niba uyu mutingito hari ibyo wangije cyangwa izindi ngaruka wateje mu Rwanda, kuko ibikorwa byo gukurikirana no kugenzura biri gukorwa.
Uretse mu Rwanda no muri Tanzania, uyu mutingito wumvikanye no muri Uganda na Kenya. Abaturage bo mu mijyi ya Mwanza muri Tanzania, Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya na bo bagaragaje ko bumvise ubutaka bunyeganyega.
RMB yibukije ko umutingito ukomeye kurusha iyindi yigeze kwibasira u Rwanda wari ufite ubukana bwa 6.6, ukaba warabaye ku wa 20 Werurwe 1966. Uwo ni wo ufatwa nk’umutingito ukomeye wabaye mu Rwanda mu myaka isaga 100 ishize.
Mu Karere k’Ibiyaga Bigari, imwe mu mitingito ikomeye iheruka ni iyabaye mu 2021, igihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, bigatuma abaturage bo mu bice bigikikije bahunga. Iyo mitingito yari ifite ubukana bwo hejuru bwa 5.3.
Abahanga mu bumenyi bw’Isi basobanura ko umutingito ushobora kumvikana mu bice biri kure y’aho watangiriye bitewe n’uko imbaraga zawo zikwirakwira mu butaka. Iyo ubereye hafi y’ubuso bw’Isi, kunyeganyega bishobora kugera mu duce twinshi, ugereranyije n’uwabereye kure cyane y’ubuso bw’Isi.
Agace ka Geita, kari hafi y’Ikibaya cya Afurika y’Iburasirazuba (East African Rift System), kari mu gace karangwa n’impinduka z’imiterere y’ubutaka, kuko igikonoshwa cy’Isi kirimo gutandukana buhoro buhoro. Izo mpinduka zishobora gutuma habaho imitingito.






