Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Kamuhire Alexis usoje manda y’imyaka itanu kuri uyu mwanya.
Ibi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo byayo.
Mukashyaka Claudette ni inzobere mu by’imari, igenzura n’imiyoborere y’ibigo, akaba yari amaze imyaka myinshi akora mu rwego rw’imari, by’umwihariko muri banki n’inzego zigenzura imikoreshereze y’umutungo.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, yakoraga muri I&M Bank Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe igenzura ry’imbere mu kigo (Chief Audit Executive).
Muri uwo mwanya, yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’igenzura ry’imbere no gufasha ikigo kunoza imikorere n’imicungire yacyo. Mbere yaho, yari yarakoze imirimo itandukanye muri iyo banki, irimo gucunga igenzura ry’imikorere n’igenzura rigamije kunoza serivisi.
Yanakoreye Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta imyaka ine nk’umugenzuzi w’imari ya Leta, aho yungukiye ubunararibonye mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Ubu bunararibonye bwamuhaye amahirwe yo kongera gukorera muri uru rwego, noneho ayoboye.
Mu zindi nshingano yakoze, Mukashyaka ni Visi Perezida ushinzwe abikorera mu Ihuriro ry’Abagenzuzi b’Imbere mu Bigo mu Rwanda (IIA Rwanda), aho agira uruhare mu guteza imbere umwuga w’igenzura ry’imbere mu bigo.
Mu rwego rw’amashuri, Mukashyaka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite kandi impamyabumenyi mpuzamahanga ya ACCA mu ibaruramari n’igenzura ry’imari, ndetse n’icyemezo cya CPA Rwanda gitangwa n’Urwego rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).
Yagaragaje kandi ubuhanga mu mwuga w’igenzura ry’imari, aho yabonye igihembo cya ACCA Certificate of Excellence nyuma yo kuba uwa mbere mu Rwanda mu isuzuma ryimbitse ry’igenzura n’icyemezo cy’imari (Advanced Audit & Assurance), agashyirwa ku mwanya wa 31 ku rwego mpuzamahanga muri iryo suzuma.
Mukashyaka yanatoranyijwe mu bahugurwa muri gahunda ya Africa Future Leaders, igamije guteza imbere ubushobozi bw’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu rwego rw’imari muri Afurika.
Kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni inshingano zimusaba gukurikirana no kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, hagamijwe ko ukoreshwa mu mucyo, mu buryo buboneye kandi hakurikizwa amategeko n’amabwiriza agenga imari ya Leta.







