MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/10/2026

Imwe mu miryango 80 yimuriwe mu Mudugudu wa Nshungerezi, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe, kubera umushinga w’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, irishimira inzu yahawe, ariko ikagaragaza impungenge z’amazi y’imvura, ubwiherero bwuzura vuba n’ibyangombwa by’inzu batarabona.

Aba baturage bavuga ko bishimira kuba barahawe amacumbi meza, amazi n’amashanyarazi, ariko ko hakiri ibibazo bikeneye gukemurwa kugira ngo babashe gutura batekanye.

Ntahorutaba Jean Chrisostome avuga ko bishimiye kwimurirwa muri uyu mudugudu, ariko ko amazi y’imvura n’ubwiherero bibateye impungenge.

Ati: “Kuba hano twabyakiriye neza kuko ahantu twari turi ntabwo hari kubakwa inzu nk’izi ngo bikunde, ariko imbogamizi ihari itumereye nabi ni ubwiherero bwuzura vuba tukabura nababividura. Ikindi ni amazi y’imvura areka inyuma y’amazu cyane cyane mu bikari ndetse no hejuru tukaba dufite impungege z’uko hari igihe byazagera aho urugo rutumanukira.”

Undi muturage avuga ko amazi y’imvura akomeje kureka koko mu bikari, kandi ko batarabona ibyangombwa by’inzu bahawe,

Ati: “Nubwo turi muri izi nzu nziza, ikibazo ni uko tutarabona ibyangombwa by’inzu; ubwo rero inzu ubayemo nta byangombwa byayo ntabwo uba utuje kandi witwa ko uri umuntu ufite umuryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko nubwo umudugudu watashywe, imirimo itararangira yose, kuko rwiyemezamirimo agifite igihe cyo gukosora ibitaratunganywa neza.

Yagize ati “Uriya mushinga barawutashye ariko nturarangira haracyarimo igihe cya rwiyemezamirimo cyo gukomeza kunoza no gutunganya ibikorwa bitatunganye, ngira ngo mu minsi ishize twakemuraga ikibazo cy’amazi kugira ngo babubone amazi kuri buri rugo, dukemura ikibazo cy’amashanyarazi; n’ ikibazo cy’ubwiherero turakizi kugira ngo gikemurwe mu buryo burambye.”

Akomeza agira ati: “Harimo amakosa yakozwe mu gihe cyo kubaka ariko rwiyemezamirimo ubu arimo kubikosora kugira ngo bitange umutekano, bitange n’ituze yaba mu mudugudu kuko tubara n’isuku tureba ko bitanduza n’abandi; ni gikorwa turi gukora dufatanyije n’umufatanyabikorwa Rusumo Power Company na Rwiyemezamirimo.”

Uyu mudugudu uri ku mupaka wa Rusumo, mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo muri Site ya Nshungerezi watujwemo imiryango 80 yakuwe mu manegeka, arimo ayatewe n’ituritswa ry’intambi, ubwo hubakwaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.

Ni umudugudu ufite ibintu byose by’ibanze umuturage yakenera birimo amazi, amashanyarazi, ishuri, ivuriro, urwego rw’ubuyobozi, inyinshi muri izi nzu zubatse ku buryo imwe izajya ituramo imiryango ibiri [2 in 1].

Umushinga wo kubaka uyu mudugudu bisobanurwa ko washowemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari eshanu, yatanzwe na Banki y’Isi, binyuze mu mushinga NELSAP.

Bafite impungenge z’amazi y’imvura, ubwiherero bwuzura vuba n’ibyangombwa by’inzu batarabona
Imiryango 80 ni yo yimuriwe mu Midugudu wa Nshungerezi uri mu Murenge wa Kigarama hafi y’umupaka wa Rusumo
Izi nzu zubatse ku buryo imwe izajya ituramo imiryango ibiri [2 in 1]
Uwizeye Agnes we avuga ko inzu yahawe ari nto ugereranyije n’iyo yari atuyemo mbere
Ntahorutaba Jean Christostome avuga ko bishimiye kwimurirwa muri uyu mudugudu, ariko ko amazi y’imvura n’ubwiherero bibateye impungenge

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana
Ubuzima

Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana

21/10/2026
Igihembwe cy’ihinga A 2027 cyatangijwe i Rwamagana, abahinzi basabwa kwihutira gutera
Ubuhinzi

Igihembwe cy’ihinga A 2027 cyatangijwe i Rwamagana, abahinzi basabwa kwihutira gutera

20/10/2026
Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball
Siporo & imyidagaduro

Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball

19/10/2026
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge

Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU