MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abagore bacururiza mu Cyiri barataka ubukene bwakomotse kuri Covid-19

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
04/06/2021
Abaguzi  mu isoko rito rya Cyiri babaye bake kubera Covid-19 bihombya abacuruzi (Ifoto: Umutoniwase C.)

Abaguzi mu isoko rito rya Cyiri babaye bake kubera Covid-19 bihombya abacuruzi (Ifoto: Umutoniwase C.)

Abagore bacururiza mu isoko rito rya Cyiri, mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana barataka ko Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubucuruzi bwabo bikabateza ubukene kuko abaguzi bari bafite biganjemo ba mukerarugendo batakibabona.

Ubucuruzi aba bagore bakora bwiganjemo ubw’ imboga n’imbuto muri iri isoko rito rya kijyambere rya Cyiri riri hafi y’umuhanda wa nyabagendwa Kigali-Rwamagana.

Icyo abenshi bahurizaho ni uko Covid-19 yatumye batakaza bamwe mu baguzi by’ingenzi batumaga ubucuruzi bwabo bugenda, kandi ngo byabadindije muri byinshi birimo imibereho n’ imyigire mibi ku bana babo, bagasaba inzego zitandukanye kubafasha mu kuzahura ubucuruzi bwabo.

Umwe muribo yagize ati: “Mbere twararanguraga umuntu agacuruza, tukagurirwa n’abaguzi biganjemo cyane ba mukerarugendo abenshi basura ahantu nyaburanga mu Ntara y’Iburasirazuba  yaba muri Pariki y’Akagera, ku Rusumo n’ahandi, ariko kuva Covid-19 yaza byarangiye ba bakiriya tutakibabona, noneho cyagihe bari barafunze intara bwo byarazambye cyane kuko twarababuze pe, ku buryo n’ubu hari ubwo mbura  amafaranga yo kwishyurira umwana ndetse n’imirire yarahindutse;  ubushobozi ni buke.”

Mugenzi we na we ati: “Bishobotse Leta yadufasha pe, ikatwubakira ubushobozi tukazamuka tugasubira kuri gahunda. Nkanjye nari ntuze abana barindwi nkabagaburira, nkabarihira ishuri kandi nkoresheje amafaranga nkuye muri ubu bucuruzi ntihagire icyo babura, ariko  kuva Covid-19 yaza ubu no  kubatunga ntabwo byoroshye; kuko mu gihe mbere nacuruzaga n’ibitoki 20 nkabimara, ubu hari n’igihe ibitoki bitatu ntabicuruza.”

Uwamahoro Jovia, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba bagore bagirwa inama zirimo gukora indi mishinga yoroheje no kugana ibigo by’imari byashyizweho bitanga inguzanyo z’igihe kirekire.

Yagize ati: “Abashobora kuba babona bitagenda neza  kubera ko abaguzi babaguriraga batakibabona bashobora guhindura, mu gihe  dutegereje ko iki cyorezo gishobora kugabanuka cyangwa kikanavaho burundu bakaba bagiye mu bikorwa bindi nk’iby’ubuhinzi,… ariko ikindi tubabwira ni uko bakwishyira hamwe bagakora imishinga iciriritse   bakagana ibigega nka BDF, aho hose hari amahirwe afasha kugira ngo uyu mugore arusheho gutera imbere, ye gusubira inyuma.”

Hashize igihe kirenga umwaka Icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, kandi cyagiye gihungabanya ubukungu mu byiciro binyuranye kubera ko habayeho impinduka mu mikorere y’ibikorwa byinshi birimo n’ubucuruzi, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenda ashyirwaho mu kucyirinda.

Mu bindi aba bagore b’i Munyiginya bagaragaza nk’imbogamizi muri ibi bihe bya Covid -19 harimo imisoro ikiri hejuru mu gihe abakiriya bagabanyutse; bityo ngo n’amafaranga make babonye agashirira mu kuyishyura; iyo batararanyije ngo hajyemo n’amande.

Imbuto n’imboga ni byo bicuruzwa byiganje mu isoko rya Cyiri i Munyiginya(Ifoto: Umutoniwase C.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: @RwandaTradeAkarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
General Major Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya

General Major Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU