Depite Mukabunani Christine yasabye abagore bo mu Karere ka Gatsibo gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora no kwiyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze, kugira ngo umubare w’abagore muri izo nzego urusheho kwiyongera, ashimangira ko bagaragaje ubushobozi mu nshingano zitandukanye.
Ibi Depite Mukabunani yabigarutseho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, wabereye mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Rugarama.
Depite Mukabunani Christine yagize ati: “Turakangurira abagore gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora no kwiyamamaza, bakitabira amatora y’inzego z’ibanze kugira ngo tuzabone abagore benshi muri izo nzego, cyane ko bigaragaje ko babikora neza.”
Mukabunani yakomeje asaba abagore bo mu cyaro gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu,
Aho yakomeje agira ati: “Abagore bo mu cyaro ni ababyeyi kandi bakaba n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Turabasaba gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda, harimo ubumwe n’ubudaheranwa, gukunda umurimo ndetse no kwiyubaha; gufatanya n’abagabo kwita ku burere bw’abana, kwita ku muco wo kuganira n’abana, ndetse no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Turabasaba kandi gukomeza kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Kantengwa Chantal, Umuyobozi w’Umudugudu w’Amarende, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Kiziguro, yashimiwe nk’umuyobozi wahize abandi, aganira na MUHAZIYACU yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwahaye abagore amahirwe yo kwigaragaza no kugira uruhare mu nzego zitandukanye z’imiyoborere.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwahaye umugore umwanya wo kwerekana icyo ashoboye, ubu abagore turi mu byiciro bitandukanye bigize inzego z’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kugeza ku rwego rwo hejuru hose turahagarariwe.”
Imibare igaragaza uruhare rw’abagore mu nzego zitandukanye z’imiyoborere n’iterambere ry’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abagore bagize 63,75% by’abayigize, mu gihe abagera kuri 44,49% bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Mu rwego rw’ubukungu, abagore bagera kuri 55% bari mu mirimo ibyara inyungu, mu gihe 96% bagerwaho na serivisi z’imari. Naho abagera kuri 41,1% by’ingo ziyobowe n’abagore zikoresha ingufu z’amashanyarazi, mu gihe 81,4% by’ingo ziyobowe n’abagore zikoresha amazi meza.









