MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/10/2026

Imiryango igera kuri 250 ituye mu Kagari ka Simbwa, mu Murenge wa Kabarore imaze amezi arindwi itegereje guhabwa mubazi z’amashanyarazi (cash power) kugira ngo ibashe kubona umuriro w’amashanyarazi nk’abandi baturage bawufite.

Aba baturage bavuga ko nubwo hari ibikorwaremezo by’amashanyarazi byamaze gushyirwaho mu gace batuyemo, kugeza ubu batarahabwa mubazi zatuma bacana umuriro.

Basaba ko bafashwa kubona izo mubazi kugira ngo na bo babashe gukoresha amashanyarazi mu ngo zabo.

Hakorimana Innocent, ni umwe muri abo baturage utuye mu Kagari ka Simbwa, avuga ko ipoto y’amashanyarazi iri ku muryango we, mu gihe umuturanyi we yamaze kubona umuriro, ariko we akaba atarawuhabwa nubwo afite ubushobozi bwo kuwugura.

Agira ati: “Ubu ngubu ipoto iri ku muryango wanjye, umuturanyi wanjye afite umuriro, kandi njyewe ntabwo nwufite kandi si uko nabuze amafaranga yo kuwugura, ahubwo ni uko bataraza ngo baduhe mubazi tubashe kuwugura nk’abandi.”

Uwingeneye Delphine, na we utuye muri aka Kagari, avuga ko bamaze igihe kinini bategereje guhabwa mubazi, ariko kugeza ubu bakaba batarabona umuriro. Agira ati: “Batubwiye ko bazaduha mubazi z’umuriro w’amashanyarazi kenshi haza abantu bagafotora none amezi abaye arindwi dutegereze ko twabona umuriro na n’ubu turacyategereje.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), ishami rya Gatsibo, Mugabo Jackson, avuga ko umushinga wa EPC uzamara amezi 18 uzasiga ukemuye ibibazo birimo no kuba hari abaturage batarahabwa mubazi z’amashanyarazi.

Agira ati: “Umushinga wa EPC uzamara amazi agera kuri 18 uzasiga ukemuye ibyo bibazo byose harimo no kutagira mubazi, kuri ubu umaze amezi 10 ushigaje amezi umunani, ntabwo navuga ko izo mubazi zabuze kuko niba twaramaze gushinga amapoto n’insinga zihari igisigaye ni uguhuza gusa, amezi asigaye azajya kurangira byarakozwe; twabasaba kwihangana.”

Biteganyijwe ko umushinga wa EPC uzageza umuriro w’amashanyarazi ku ngo zigera ku bihumbi 22, bikazagira uruhare mu kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo.

Kugeza ubu, muri aka karere hari imiyoboro minini y’amashanyarazi ifite uburebure bwa kilometero 52.17, ihuza imirenge ya Gasange, Gitoki, Kabarore, Murambi, Muhura, Ngarama, Remera, Rugarama na Rwimbogo.

Hari kandi imiyoboro mito y’amashanyarazi ifite uburebure bwa kilometero 263.6. Naho muri rusange, ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo zigeze ku kigero cya 84.6%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU