MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
08/10/2026

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) igaragaza ko 95% by’urubyiruko rugera ku 8,400 ruri mu bigo ngororamuco bine byo mu Rwanda rufite ibibazo bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’urugomo ruterwa n’ubusinzi.

Mu Rwanda hari ibigo ngororamuco bine, birimo Iwawa giherereye mu Karere ka Rubavu, Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe, Ikigo Ngororamuco cya Ngarama mu Karere ka Gatsibo ndetse na Gitagata mu Karere ka Bugesera.

Muri ibi bigo habarizwa urubyiruko rugera ku 8,400. Muri rwo, 12.7% ntirwigeze rujya mu ishuri, mu gihe 61% batigeze barangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye.

Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko umubare munini w’abari mu bigo ngororamuco uba ufite ibibazo bifitanye isano n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe.

Abashinzwe gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko gukumira iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane imiryango, kugira ngo ibimenyetso by’ikibazo bitahurwe hakiri kare.

Mu gihe kandi urubyiruko rumaze kwishora mu biyobyabwenge ruhabwa ubufasha bukwiye, rukigishwa imyuga n’ubumenyi bubafasha kwisubiraho no kongera kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu Rwanda, abakoresha ibiyobyabwenge bakunze kugaragara mu bikorwa byo kubitunda, kubicuruza no kubikoresha birimo urumogi, kanyanga, kokayine, heroyine, mayirungi, mugo ndetse n’imiti ikoreshwa nabi.

Ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano n’izishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bukomeje gukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda kubikoresha no gutanga amakuru ku babicuruza cyangwa babikwirakwiza hashyigikirwa gahunda yahawe izina rya “Sober Gen”

Gukoresha, gutunda, gucuruza cyangwa guhinga ibiyobyabwenge ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ibihano biratandukana bitewe n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge n’uruhare umuntu yagize mu cyaha.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU