Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi harimo ko ibikorwa bya siporo bikorerwa hanze byemewe, imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe yasubukuwe, imikino y’amahirwe izafungurwa mu byiciro; na ho mu Karere ka Karongi isaha yo kuba abantu bari mu rugo yagizwe saa moya z’ijoro.
Ni inama yayobewe na Perezida Paul Kagame yanafatiwemo ibindi byemezo ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.
Impinduka zigaragara mu byemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri zijyanye no kwirinda Icyorezo cya Covid-19 riratangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021 zikazamara ukwezi, harimo ko ingendo zibujijwe mu Karere ka Karongi guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo,
Ibikorwa bya Siporo bikorerwa hanze biremewe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Harimo kandi ko imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe bisubukuwe ariko bitagomba kwitabirwa n’abantu barenze 30, icyakora ko iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije Covid-19; amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Naho ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa mu byiciro, bikaba biteganyijwe ko gahunda y’uko bizafungurwa izatangazwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19.
Soma inkuru iheruka:






