MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abasaga 30 bapfuye, abandi ibihumbi 10 bamaze gukurwa mu byabo n’iruka rya Nyiragongo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
25/05/2021
Bamwe mu batuye i Goma batoragura ibisigazwa mu itongo nyuma y'iruka rya Nyiragongo/ Ifoto: Reuters/Olivia Acland

Bamwe mu batuye i Goma batoragura ibisigazwa mu itongo nyuma y'iruka rya Nyiragongo/ Ifoto: Reuters/Olivia Acland

Abantu bagera kuri 32 ni bo bimaze gutangazwa ko baburiye ubuzima mu iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo  cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo-RDCongo mu Ntara ya Nord Kivu, ryabaye ku wa Gatandatu, ni mu gihe habarurwa abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021 na ryo rigaragaramo ko kugeza ubu aba 32 ari bo bamaze kumenyekana bapfuye.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge  muri RD Congo, uvuga ko uwo mubare w’abamaze  kuburira ubuzima mu ’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ushobora kuba urenga aba bantu 32, kuko imibare   nibura  yaba yamaze kwegeranywa  mu minsi itanu.

Kuva ikirunga cya Nyiragongo kimaze kuruka ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi kugeza ubu ku munsi wa gatatu ingaruka zacyo ziracyakomeje, kuko byakurikiwe n’imitingito ya hato na hato iyoroheje n’ikaze ikomeje kwangiza ibirimo ibikorwaremezo  ndetse no gusenya inzu zirimo n’izari zituwemo yaba ku ruhande rwa RDCongo i Goma, ndetse no mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba  bw’u Rwanda.

BBC yo yatangaje ko ku ruhande rw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu  kugeza ubu hari inzu zibarirwa muri za 40 zasenyutse, naho izimaze kwangirika zagiye ziyasa kubera umutingito zibarirwa mu magana.

Inzu zirimo n’amagorofa i Rubavu ziri gusenywa n’umutingito

Umwe mu batuye i Rubavu waganiriye n’iki gitangazamakuru yagize ati: ”Nyuma y’iruka ry’ikirunga haje imitingito, none ubu hashize iminsi ibiri  turi kurara hanze, kuva ku cyumweru mugitondo ntabwo twari twagira umutima wo gusubira mu nzu.”

Amakuru ava Rubavu aravuga ko kubera gutinya kugwirwa n’ibikuta by’inyubako n’inzu zituwemo abaturage benshi bahisemo kutazisubiramo, ahubwo bakaba bari kurara hanze.

Inzu zari zisanzwe zidakomeye zo zamaze gusenyuka

Mu rwego rwo gukumira ingaruka z’uyu mutingito uri kugaragara bya hato na hato, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe bibera mu nyubako nk’isoko ryo mu mujyi , inzu zimwe na zimwe z’ubucuruzi zirimo n’amagofora n’amwe mu mashuri.

Hari na bimwe mu bigo by’imari bikorera mu nyubako z’i Rubavu bimaze gutangaza ko bibaye bisubitse gutanga serivisi.

AFP itangaza ko kugeza ubu abaturage b’i Goma abenshi bagifite ubwoba, hari n’abahungiye mu  Rwanda kubera ubwoba bw’imitingito, abandi bakajya mu bice bitari kugerwaho n’uwo mutingito byo mu gihugu cyabo cya RDCongo.

Ifoto dukesha AFP

Ubuyobozi bwa RDCongo bukomeje kugira abaturage inama zirimo n’iyo kwirinda kujya mu duce ikirunga cyarutsemo, kuko hari abashobora kugira ngo ibyo cyarutse byamaze gukomera, bakaba bagira ibyago byo guteberamo;  bakaburiramo ubuzima.

Iruka ry’ikirunga rya Nyiragongo ryaherukaga mu mwaka wa 2002 bwo ryahitanye ubuzima bw’abantu bagera   kuri 250, risiga ababarirwa  mu bihumbi 100 badafite aho kuba.

Bamwe mu batuye i Goma batoragura ibisigazwa mu itongo nyuma y’iruka rya Nyiragongo tariki 23/05/ Ifoto: Reuters/Olivia Acland

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Amahanga

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma
Amakuru

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma

20/10/2026
Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima
Abagore

Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima

20/10/2026
Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi
Abagore

Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi

20/10/2026
Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball
Siporo & imyidagaduro

Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball

19/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Amavuriro ane y’ibanze yongerewemo serivisi zirimo izo kubyaza no kuvura amaso

Nyagatare: Amavuriro ane y'ibanze yongerewemo serivisi zirimo izo kubyaza no kuvura amaso

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU