MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
18/09/2026
Ku ruganda rw'amazi rwa Muhazi

Ku ruganda rw'amazi rwa Muhazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi ruherereye mu Murenge wa Murambi n’umuyoboro w’amazi wa Gihengeri ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi meza adahagije mu bice bitandukanye bigize AKarere ka Gatsibo mu mwaka utaha wa 2027-2028.

Imirimo yo kubaka uruganda rwa Muhazi izakorwa mu byiciro bigera kuri bitatu, icyiciro cya mbere cy’uru ruganda cyararangiye, aho cyuzuye gitwaye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu iki kiciro cya mbere cy’uruganda rw’amazi rwa Muhazi gitanga amazi angana na metero kibe (m3) ibihumbi 12,000 ku munsi agasaranganywa hirya no hino mu mirenge igize Akarere.

Ni mu gihe umuyoboro w’amazi wa Gihengeri watangiye kubakwa mu mwaka wa 2016 uhuriweho n’uturere twa Gatsibo na Nyagatare, kuri ubu ukaba uha amazi abaturage bagera ku bihumbi 55 bo mu mirenge ya Ngarama, Nyagihanga, Gatsibo, Kabarore ndetse n’umurenge wa Gitoki, biteganyijwe ko igice cya kabiri cy’uyu muyoboro kirimo kubakwa nicyuzura kizatanga amazi meza ku baturage b’Akarere ka Gatsibo na Nyagatare buri karere gafite umuyoboro wako wihariye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bitewe n’imishinga minini y’amazi iri mu Karere mu gihe kingana n’umwaka umwe ikibazo cy’amazi adahagije kizaba kitakirangwa mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati: “Igice cyambere cy’uruganda rw’amazi rwa Muhazi cyamaze kurangira, aho gitanga amazi angana nayo twari dusanzwe dukoresha mu Karere kose angana na meterokibe ibihumbi 12 ku munsi , kandi uruganda rwa Muhazi ruzubakwa mu byiciro bitatu kuko ruzaba ari uruganda runini rutanga amazi mu Karere kacu ka Gatsibo, Akarere ka Kayonza ndetse n’igice kimwe cy’Akarere ka Nyagatare, kuri ubu amafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wose yamaze kuboneka binyuze muri Banki Nyafurika itsura amajyambere.”

Meya Gasana akomeza agira ati: “Dufite kandi umuyoboro w’amazi w’isoko ya Gihengeri turi gutunganya duhuriyeho n’Akarere ka Nyagatare mbere twajyaga uhura n’ikibazo baba baduhaye amazi bagafungira Nyagatare, baha Nyagatare natwe bakadufungira, ariko twiyemeje ko ubu tugiye kuhashyira umuyoboro twihariye undi tukawuharira Akarere ka Nyagatare. Ikiza kandi ni uko twumvikanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ko uruganda rw’amazi rwa Muhazi ndetse n’umuyoboro w’amazi wa Gihengeri nibyuzura byombi amazi azayoborwa mu miyoboro yose yari isanzwe mu Karere kandi ibyo twumva byo bizatanga igisubizo.”

Abaturage bazagezwaho amazi n’uru ruganda rwa Muhazi bagera 543,397 harimo abagera 327,714 batuye mu Karere ka Gatsibo, hakaza kandi abagera 220,853 batuye mu bice by’Akarere ka Kayonza mu gice cyambere n’icya kabiri, ni mu gihe igice cya gatatu kizageza amazi ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage bagerwagaho n’amazi meza bari ku gipimo cya 87%, aho biteganijwe ko muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu muri aka Karere abaturage bagomba kuba bafite amazi meza ku gipimo cya 100%.

Ku ruganda rw’amazi rwa Muhazi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe
Ubuzima

Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU