MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Senateri Nshunguyinka wari utuye i Gahini yitabye Imana

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
25/05/2021

Uwahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Nshunguyinka Francois, wari usanzwe atuye i Gahini mu Karere ka Kayonza, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Senateri Nshunguyinka yabaye Senateri kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2011 kuri ubu akaba yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana mu ijoro ryakeye afite imyaka 85 nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Gahini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph aganira na MUHAZIYACU, yemeje aya makuru avuga ko yapfiriye ku bitaro bya Gahini.

Ati: “Ntabwo twamenye neza icyo yazize, ejo yiriwe mu rugo bamuca inzara yumva ngo agize imbeho yinjira mu nzu mukanya gato aba atangiye kuremba bamujyana kwa muganga ari naho yaje gupfira.”

Nshunguyinka uretse kuba Senateri yanabaye Minisitiri mu butegetsi bwa Perezida Kayibanda akaba yarabaye Minisitiri w’imirimo ya Leta n’Ingufu.

Nyuma yaho yabaye Prefe wa Cyangugu, Byumba na Gitarama umwanya yavuyeho yirukanwe ubwo yitwaga icyitso cy’Inkotanyi mu 1990.

Mu 2011 ubwo yavaga ku mwanya wo kuba Senateri yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yiberaga mu Murenge wa Gahini aho yakoreraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi azwi cyane muri uyu Murenge ku guhinga igihingwa cya Makadamiya ku buso bugari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa
Amakuru

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa

21/10/2026
Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana
Ubuzima

Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana

21/10/2026
Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma
Amakuru

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma

20/10/2026
Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima
Abagore

Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima

20/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abasaga 30 bapfuye, abandi ibihumbi 10 bamaze gukurwa mu byabo n’iruka rya Nyiragongo

Abasaga 30 bapfuye, abandi ibihumbi 10 bamaze gukurwa mu byabo n’iruka rya Nyiragongo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU