Uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rurimo kwagurwa no kuvugururwa, aho ubushobozi bwarwo bwo gutanga amazi buzava kuri meterokibe 12,000 ku munsi bukagera kuri meterokibe 48,000, bikazatuma bwikuba inshuro enye.
Kwagura uru ruganda ni umwe mu mishinga igamije kongera amazi ahabwa abaturage, cyane cyane mu gihe Umujyi wa Rwamagana n’ibindi bice by’Akarere bikomeje kwaguka ndetse n’umubare w’abaturage ukiyongera.
Uyu mushinga wagarutsweho ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yamurikaga ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuva mu 2021 kugeza mu 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kwagura uru ruganda biri mu bikorwa bigamije kongera amazi aboneka mu Karere.
Yagize ati: “Ruzaza kongera amazi,nubwo Akarere kageze kuri byinshi mu myaka itanu ishize, hari ibibazo bikwiye gukomeza guhabwa umwanya, birimo ikibazo cy’amazi, kugira ngo ibikorwaremezo bijyane n’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’Umujyi wa Rwamagana.”
Uyu mushinga ntugarukira ku ruganda gusa, kuko unakubiyemo kuvugurura no kwagura imiyoboro yarwo, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gutunganya no kugeza amazi ku baturage, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kwagura no kuvugurura uru ruganda izaba yarangiye muri 2027.
Umushinga wose wo kwagura no kuvugurura Uruganda rwa Karenge ndetse n’imiyoboro yarwo uteganyijwe gutwara hafi miliyoni 163.4 z’amadolari ya Amerika.
Ibi bizongera cyane ubushobozi bw’ibikorwaremezo by’amazi mu Karere ka Rwamagana, aho hitezwe ko amazi menshi azafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’amazi akenewe n’abaturage n’ahari ubu.
Nubwo uyu mushinga wo kwagura uruganda uteganyijwe gutanga igisubizo, ikibazo cy’amazi cyagaragajwe nk’imwe mu mbogamizi zikomeye Akarere ka Rwamagana kari katarabasha gukemura uko bikwiye mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr. Rangira Lambert, yavuze ko ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Rwamagana kikiri mu by’ingenzi bigomba gushyirwamo imbaraga.
Ati: “Aha mu Mujyi wa Rwamagana, ubu dusohotse aha tugafungura amarobine ni hake twasanga amazi. Dukeneye amazi; icyo kintu ntabwo twakigezeho kandi ntabwo byadushimishije.”
Yavuze ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu bikorwa bikwiye gukomeza kwitabwaho, kugira ngo iterambere ry’Akarere rijyane no kubona serivisi z’ibanze ku baturage.
Umurungi Jeanette, uhagarariye abagore mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka itanu ishize, ariko ko abaturage bifuza ko ibikorwaremezo bikomeza kwagurwa.
Yagaragaje ko hakenewe kongera amazi, cyane cyane ko umubare w’abaturage ukomeje kwiyongera.
Ati: “Turishimira ibyagezweho mu myaka itanu ishize, cyane cyane ibikorwaremezo byagiye byubakwa. Ariko turasaba ko ibikorwa bikomeza kwagurwa, cyane cyane amazi, kuko abaturage bakomeje kwiyongera.”
Kwagura no kuvugurura Uruganda rwa Karenge ni umushinga witezweho kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’amazi mu Karere ka Rwamagana.






