MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
10/09/2026
Abacukura amabuye y'agaciro n'umucanga i Ngoma.

Abacukura amabuye y'agaciro n'umucanga i Ngoma.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu Karere ka Ngoma basabwe kongera ingamba z’umutekano ahacukurwa amabuye y’agaciro, kugira ngo ibikorwa by’imparata bikomeje kugaragara muri ibi birombe bihagarare.

Ibi byagarutsweho ku wa 9 Nzeri 2026, ubwo muri aka Karere habaga inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, baganira ku bibazo bibangamira umutekano mu bikorwa by’ubucukuzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko abacukuzi ubwabo bakwiye kugira uruhare runini mu kurinda ahacukurwa no gukumira ibikorwa by’imparata.

Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukwiye gukorwa hitabwa ku mutekano w’abaturage, imparata zikomeje kuba ikibazo ahantu hatandukanye hacukurwa amabuye y’agaciro, kandi abahakorera nibo ba mbere bafite inshingano zo kuharinda, mugakumira izo mparata aho ziri hose.”

Yakomeje ati: “Icyagaragaye ni uko usanga abo mukoresha aribo bongera bakagaruka bakaba imparata, abo mukoresha mukwiye kubamenya ku buryo ubonetse muri ibyo bikorwa abihanirwa.”

Yongeyeho ko hari n’abatanga amafaranga ku barinda ibirombe, bityo bagatanga icyuho gituma abajura binjira.

Ati: “Hari abaca inyuma bagaha abacunga umutekano amafaranga bagatanga icyuho imparata zigakomeza guteza umutekano mucye. Kumva ibitero by’imparata biba bibabaje cyane, kandi hari aho usanga abo bagura amabuye baca ruhinga nyuma bakagura amabuye y’imparata.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, SSP Jean Marie Vianney Ngabo, yavuze ko abakozi bakora mu birombe ari bamwe mu bantu bashobora kugira uruhare mu bikorwa by’imparata, kuko baba bazi neza aho amabuye ari n’uburyo umutekano ucungwa.

Yagize ati: “Abakozi banyu nibo bagaruka nyuma nijoro bakaba imparata. Abo rero nibo baza nijoro bagatera, kuko nibo baba bazi ahantu hari ayo mabuye, iyo bakora ku manywa bagenda basiga amabuye mu nzira ariko nyuma batera bakaza bazi aho ari.”

SSP Ngabo kandi yavuze ko hari ikibazo cy’abarinzi bamwe bakoreshwa mu gucunga ibirombe, aho usanga bamwe bafite imyaka myinshi ku buryo batabasha guhangana n’imparata.

Bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakorera mu Karere ka Ngoma baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko bakora uko bashoboye ngo barwanye imparata nubwo hari igihe zibaca mu rihumye zikabatera.

Gasana Fred, ukorera Kompanyi ya Next Mining ikorera mu Murenge wa Rukumberi, yagize ati: “Twebwe twabashije guhashya izi Mparata, ubundi uko zibigenza zirabanza zikamenya icyuho mufite mu mutekano wanyu, aho rero zikaba ariho zinjirira.”

Gasana yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeje gutuma ibikorwa by’imparata bidacika ari uko hari abaguzi b’amabuye bamwe n’abagura ayibwe.

Byiringiro Jean Damascène yavuze ku ruhare rw’abaforoderi mu gukomeza ibikorwa by’imparata, avuga ko bamwe bagura amabuye mu buryo butemewe ku giciro kiri hejuru y’icyo kompanyi zitanga.

Ati: “Imparata zaratuzengereje, kandi usanga abatuma zikomeza gukora ari abaforoderi bazigurira amabuye ziba zaguze, kubera ko abo badasora usanga baziha menshi, nk’ikiro muri kompanyi dutanga 70, usanga muri abo baforoderi babaha ibihumbi 100, ibyo rero bigatuma izo mparata zitabireka.”

Yasabye Leta gufasha abacukuzi kubona abarinzi no gukaza ibihano ku bagura amabuye mu buryo butemewe.

Mu Karere ka Ngoma habarurwa kompanyi 9 zicukura amabuye y’agaciro zemewe.

Aka Karere kandi gafite kompanyi zikora ubucukuzi bwa kariyeri zirenga 50, muri zo 44 zikaba zikora mu buryo bwemewe.

Abacukura amabuye y’agaciro n’umucanga
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye abakora ubucukuzi kwita ku mutekano

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: DASSO imaze kwizigamira asaga miliyoni 10Frw muri Ejo Heza

Nyagatare: DASSO imaze kwizigamira asaga miliyoni 10Frw muri Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU