MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gufasha urubyiruko kubona igishoro byihutisha iterambere rya Afurika – Perezida Kagame

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/09/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Leta za Afurika gushyiraho uburyo bufatika bwo gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo n’ubushobozi bwo gukora, ariko rukabura igishoro cyangwa ingwate, kugira ngo rushobore kubishyira mu bikorwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwitabiriye Inama yiga ku ruhererekane rw’Ubuhinzi n’Ibiribwa muri Afurika, AFS2026.

Perezida Kagame yavuze ko imwe mu mbogamizi ikomeye urubyiruko rwa Afurika ruhura na yo ari ukubura igishoro, cyane cyane ku bafite ibitekerezo bishobora gutanga ibisubizo ku bibazo bihari ariko badafite ubushobozi bwo gutangira.

Yagaragaje ko Leta zikwiye kugira uruhare mu kugabanya ibyago n’inzitizi abashaka gutangira imishinga bahura na zo, aho kubareka ngo bahangane na zo bonyine.

Ati: “Leta zikwiye gushaka uburyo bwo kubyinjiramo zikajya hagati, kugira ngo bagire icyo bihererezaho ku ngorane zihari, maze bikorohera abataragira igishoro cyangwa abatabasha kukigeraho byoroshye.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, agaragaza ko ari uburyo Leta n’abafatanyabikorwa bashobora kunyuramo bagashyigikira abadafite ubushobozi buhagije bwo kubona igishoro.

Yasobanuye ko iyo Leta igize uruhare mu kugabanya ibyago by’umushinga, bishobora gutuma banki n’ibindi bigo by’imari byoroherwa no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo, cyane cyane urubyiruko.

Kuri we, iyi gahunda ntigomba gufatwa nk’igihombo kuri Leta, kuko abashyigikiwe iyo batangiye gukora neza bashobora guteza imbere imishinga yabo, bakinjiza amafaranga menshi, bagatanga imirimo ndetse bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Perezida Kagame kandi yasabye Leta za Afurika gutegura neza uburyo bwo gushyigikira urubyiruko, kuko ubushobozi bwo kubikora buhari ariko hakaba hakenewe ubushake no gushyiraho uburyo buboneye bwo kubigeraho.

Perezida Kagame yanagarutse ku mahirwe ari mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa, avuga ko ari urwego rufite imirimo n’ubucuruzi bishobora gukorerwamo n’urubyiruko mu buryo butandukanye.

Yavuze ko amahirwe atagarukira ku guhinga gusa, ahubwo ko arimo gutunganya no gucuruza umusaruro, gukora ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, ikoranabuhanga, kubika no guhunika umusaruro ndetse no kuwugeza ku masoko.

Yasabye urubyiruko gushaka ahantu rushobora gushyira imbaraga rushingiye ku byo rukunda, ariko nanone rukareba ibyo isoko rikeneye.

Ati: “Uruhererekane rw’ibiribwa ruragutse cyane ndetse n’ibikenewe ntibigira ingano ku buryo birenga umuryango wawe, agace utuyemo n’igihugu, bikajya ku yandi masoko mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko kubona ibiribwa bidakwiye gufatwa gusa nk’uburenganzira bwa muntu, ahubwo ko ari ishingiro ry’ubuzima, kuko ibikorwa byose by’abantu bidashobora gukorwa neza igihe batabona ibyo kurya.

Perezida Kagame kandi yagiriye urubyiruko inama yo gutangira gukemura ibibazo ruhereye ku byo rwibonaho, mbere yo gushaka gukemura ibibazo by’abandi.

Yavuze ko umuntu ashobora kwibaza ibibazo bimubuza gutera imbere, akabisesengura, agahitamo ibyo agomba kubanza gukemura, mbere yo kwerekeza ku bibazo biri hanze ye.

Ati: “Mbere yo gutekereza kujya gukemura ibibazo biri hanze, banza witekerezeho mbere na mbere.”

Yasobanuye ko iyo umuntu abanje kumenya neza ibibazo afite, bishobora kumufasha no gusobanukirwa neza ibibazo biri mu bandi no gutekereza ibisubizo bifatika.

Inama AFS2026 ibaye ku nshuro ya 20, ihuriza hamwe inzego zifata ibyemezo, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu rwego rwo gushaka uburyo bwo guteza imbere uruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika, hagamijwe kugira urwego rutanga umusaruro, rutekanye kandi rurambye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
U Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda ingagi no kuzifasha kororoka

U Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda ingagi no kuzifasha kororoka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU