MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Urubyiruko 149 rusoje amasomo y’imirimongiro rwahawe impamyabushobozi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/09/2026

Urubyiruko 149 rwo turere twa Rwamagana na Kicukiro rwigishijwe imyuga n’ubumenyingiro n’umuryango LWD rwishimiye ko ubumenyi rwahawe butuma ruzabasha kwihangira imirimo.

Kuri uyu wa 03 Nzeri mu Karere ka Rwamagana nibwo hatanzwe impamyabushobozi ku rubyiruko 149 rusoje amasomo y’igihe gito mu ishuri ry’imyuga rya LWD Tvet Center aho bigishijwe Ubukanishi bw’amagare, kudoda no gutunganya ubwiza.

Aya masomo bigishijwe aherekezwa no kububakira ubushobozi bwo kwikorera no kwihangira imirimo, nk’uko bisobanurwa na bamwe muri aba banyeshuri.

Umwari Ketia ashoje mu ishami ryo gutunganya ubwiza, amaze amezi abiri asoje amasomo hamwe n’amasomo yo kwimenyereza umwuga, akirangiza kwiga yabonye akazi ubu amaze guhembwa ukwezi kwa kabiri.

Yakomeje agira ati: “Hari igihe ujya kwiga abantu baguca intege ngo ntacyo bizakugezaho kandi ubu nubwo nkora ndateganya kwishingira salon yanjye”

Umwari akomeza avuga ko yatangiye kubona inyungu y’uko yikorera kuko abasha kwikemurira ibibazo, aritunze kandi anafasha murugo iwabo.

Uwamariya Adelphine yize ubukanishi bw’amagare nyuma abona akazi mu kigo cya LWD TVET Center, yemeza ko iyo yiriwe ku igaraje adashobora kubura amafaranga ibihumbi 30Frw atahana.

Mugayire Eugene ni umubyeyi w’umwe mu banyeshuri basoje amasomo, yemeza ko kwiga imyuga ari ikintu ashyigikira cyane kandi yiteguye gufasha umwana we kuzabona ibikoresho bituma yikorera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango LWD Mwiseneza Jean Claude, yemeza ko ubumenyi baha aba banyeshuri bushingira ku gusubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, kandi bakabigisha ku buzima bw’imyororokere.

Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda dukora y’imyuga ntiri yonyine yinjira muri gahunda ya Masenge mba hafi, iki ni icyiciro cya 13, muri 12 byabanje twashyize imbaraga cyane mu bisabwa na Rwanda Tvet Board”

Yemeza ko ubu iki cyiciro cya 13, ari cyo cya mbere gishoje kigahabwa impamyabushobozi zemewe, zizabafasha kubona andi mahirwe yaba ay’akazi cyangwa se inguzanyo zo kwihangira umurimo.

Mu ntego bafite ubu ni uko muri poroguramu bafite bazakomeza kwigisha urubyiruko amasomo yabo bakayahuza n’Ubwenge bukorano (AI) buzabafasha kurushaho guhura n’amahirwe ari ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza kwiga amasomo y’imyugangiro ari inzira ikomeye yo kubaka iterambere rirambye.

Yakomeje agira ati: “Nu bihugu byacu bikiri mu nzira y’iterambere umwuga ni ingenzi, ubuyobozi bwacu bushyigikiye ko urubyiruko rwakwigishwa imyuga kuko ariyo ifasha Igihugu gutera imbere mu nzira yihuse.”

Muri aba 149 basoje amasomo, 100 muri bo bafite akazi biganjemo abize ibyo gukora no gutunganya ubwiza (Hair Dressing).

Abanyeshuri bishimiye ko bahawe impamyabushobozi
Uyu munsi witabiriwe n’ababyeyi benshi
Bamwe mu bakobwa basoje kwiga ubudozi
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa
Hakaswe umutsima (Cake) mu rwego rwo kwishimira ibimaze kugerwaho
Ibumoso ni Meya Mbonyumuvunyi w’Akarere ka Rwamagana ashima Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LWD Mwiseneza Jean Claude

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gufasha urubyiruko kubona igishoro byihutisha iterambere rya Afurika – Perezida Kagame

Gufasha urubyiruko kubona igishoro byihutisha iterambere rya Afurika - Perezida Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU