MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MINALOC iburira abakoresha abana imirimo ivunanye n’ababavutsa uburenganzira

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
03/09/2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yamaze impungenge bamwe mu babyeyi b’i Nyagatare bagaragaje ko hari ikibazo cy’abana bakabaye bari ku ishuri nyarama usanga bakoreshwa imirimo ituma batiga, avuga ko gukoresha abana batarageza imyaka y’ubukure imirimo ivunanye, cyane cyane ibabuza kujya ku ishuri, ari imyitwarire Leta itazigera yihanganira.

Minisitiri Habimana yabigarutseho mu mpera za Kanama 2026, ubwo aherutse mu Karere ka Nyagatare, aho yagize ati: “Abakoresha abana mu mirimo ivunanye mu mafamu n’ahandi aho kubajyana mu mashuri ntituzigera tubihanganira. U Rwanda ntirwemera ko umwana utarageza imyaka y’ubukure akoreshwa imirimo y’imvune imuvana mu ishuri, rero uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati: “Dukeneye abana biga kugira ngo nabo bazagirire Igihugu cyabo akamaro ndetse n’imiryango yabo bayigirire akamaro. Ntabwo bazagirira akamaro Igihugu barabujijwe amahirwe yo kwiga ahubwo bakoreshwa imirimo ibagoye kandi bakiri bato.”

Minisitiri Habimana avuga ko Leta izakomeza gukurikirana abashaka kubuza abana uburenganzira bwo kwiga, yaba ababajyana mu mirimo ivunanye cyangwa ababashyira mu bindi bikorwa bishobora kubangiza.

Yagize ati: “Abashaka kuryamira uburenganzira bw’abana babajyana gukora akazi kandi badafite imyaka y’ubukure ntabwo tuzabihanganira, ahubwo tuzabakurikirana tubabaze impamvu baryamira uburenganzira bw’umwana.”

Minisitiri Habimana yibukije ko abana bose bafite uburenganzira bungana, bityo ko gufata umwana akajyanwa mu mirimo mu gihe abo bangana bari ku ishuri ari igikorwa kibangamira uburenganzira bwe.

Yagize ati: “Abana bacu bose barangana kandi bafite uburenganzira bungana. Gufata umwana w’umuturanyi ukamujyana mu mirimo, abawe bangana bagiye kwiga, nyamara ubizi ko nawe yakabaye ari ku ishuri, ni amakosa kandi ni no gutsikamira uburenganzira bw’umwana no guhombya Igihugu.”

Ibyo Minisitiri Habimana yabivuze asubiza ku mpungenge za bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ikibazo cy’abana batitabira amashuri ahubwo bakajya gukora imirimo itandukanye ivunanye, aho bamwe bajya mu mafamu kuragira inka ndetse banakoreshwa n’indi mirimo ivunanye, basaba ko iki kibazo cyitabwaho kuko gishobora kubavutsa amahirwe yo kwiga no gutegura ahazaza habo.

Uwamahoro Claudine utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi turabibona cyane mu bice by’amafamu, usanga amwe mu mafamu akorwamo n’abana ubona ko bari bakwiye kuba bari mu mashuri biga.”

Muringoma Evariste na we wa Rwimiyaga yavuze ko hakiri abantu bamwe bafite imyumvire yo gukoresha abana aho kubafasha gusubira mu mashuri, ati: “Hari abagifite imyumvire yo gukoresha abana aho kubareberera ngo babashyikirize ababyeyi babo, nabo bajyanwe kwiga kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi bazigirire umumaro ndetse banawugirire n’Igihugu muri rusange.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimangiye ko kwita ku bana no kubafasha kubona uburezi ari ingenzi ku hazaza h’Igihugu, kuko ari bo mbaraga zacyo z’ejo hazaza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Urubyiruko 149 rusoje amasomo y’imirimongiro rwahawe impamyabushobozi

Rwamagana: Urubyiruko 149 rusoje amasomo y'imirimongiro rwahawe impamyabushobozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU