MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko Abubatsi b’amahoro 180 b’i Musaza bahinduye ibikomere imbaraga zo kwigira

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
29/08/2026

Mu byumweru 15, abaturage 180 bo mu Murenge wa Musaza bahuye n’Abubatsi b’Amahoro mu rugendo rwo kuvura ibikomere byo ku mutima, aho bamwe batanga ubuhamya bw’ uko bari barazahajwe n’agahinda, ubukene n’ibibazo by’imiryango; ubu bavuga ko bongeye kubona imbaraga zo kubana n’abandi no kwiyubaka.

Mukeshimana Gorette yari azi ko hari ibyo yanyuzemo byamubabaje, ariko ntiyari azi ko bishobora kuba byaratwikiriye ubushobozi bwiza yari afite.

Nyuma y’ibyumweru 15 muri gahunda “Imenye Wigire” bafashijwemo n’Umuryango Ubuntu Center for Peace yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026, avuga ko yamenye ko buri muntu afite ‘urumuri’ rushobora kumurika abandi, ariko rugashobora kuzimywa n’ibikomere.

Ati:“Mbere ntabwo nari nzi ko ndi umurasire, ariko namenye ko ahantu hose ndi urumuri. Urumuri ntiruzima, ahubwo ruzimywa n’ibyugarije urwo rumuri.”

Mukeshimana yari umwe mu bantu 180 bagize amatsinda atandatu y’Abubatsi b’Amahoro basoje iyi gahunda mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe.

Ibyumweru 15 by’isanamitima n’isanamibanire byasojwe mu Kagari ka Gasarabwayi, Umudugudu wa Nyakariba ya Mbere, ku bufatanye bw’Abubatsi b’Amahoro n’Ubuntu Center For Peace

Gahunda yari igamije gufasha abaturage kumenya ibikomere bafite, kubaka ubudaheranwa, kongera kwiyakira no gukorera hamwe.

Mukeshimana avuga ko amateka, uburwayi n’ubukene bishobora gutuma umuntu yisanga mu bwigunge.

Ati: “Hari amateka menshi yaranze Igihugu cyacu yadukozeho cyane. Wayibuka ukumva urakomeretse. Hari n’uburwayi n’ubukene bigatuma umuntu yiheba, akumva atari umuntu, ntiyajya no mu bandi bantu.”

Ariko amasomo yahawe ngo yamufashije gutandukanya ibyamubayeho n’uwo ari we. Ati: “Namenye ko ibyo byose nahuye na byo ngomba kubitambuka, nkagenda nkaba undi muntu, nkamurikira n’abandi ngahinduka mu mico no mu myifatire.”

Yongeyeho ko iryo hinduka ryageze no ku mibanire ye.

Ati: “Hari igihe umuntu yanyuragaho ntamvugishe, ariko mfata umwanzuro wo kumuvugisha kuko ntacyo dupfa, ahubwo ari bya bikomere nahuye na byo.”

Sibomana Alphonse na we avuga ko uru rugendo rwamukuye mu bwigunge.

Ati: “Naje hano mfite agahinda, nguma mu nzu, ariko uko bigaragara nsigaye ntanga ibiganiro mu bandi.”

Abubatsi b’amahoro bashya bavuga ko gukira ibikomere bigomba guherekezwa n’iterambere ry’imibereho yabo.

Ati: “Ubu turemerana amatungo magufi no kubakirana uturima tw’igikoni… ubu mbese tugiye gufatanya n’amatsinda, dutezanye imbere twubake u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Nyirahabineza Alphonsine we, ibikomere byari bifitanye isano n’umuryango n’ubuzima bw’umwana we. Avuga ko umugabo we yari yaramutanye inda ifite amezi atanu, nyuma umwana ararwara cyane, amafaranga yo kumuvuza arashira.

Ati: “Umwana bamushyize muri Neo, ntanga amafaranga menshi, ngera aho numva ubushobozi bwarangiye.”

Yaje kwinjira mu Bubatsi b’Amahoro, asangira n’abandi ubuzima n’ibyamubabaje. Uru rugendo rwamugejeje ku cyemezo cyo kubabarira umugabo we.

Ati: “Ngeze aho ndamubohora, ndamubwira nti ‘ndaho, taha uze murugo, urugo ni urwawe.’ Njyewe ndakubabariye kubera ko Abubatsi b’Amahoro banyigishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko ibikomere bishobora kugira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’umuryango.

Ati: “Umuntu ufite ibikomere ntahinga, ntiyishyura Mituweli… ahora mu makimbirane, abana be ntibajya ku ishuri, aba umukiliya wa Polisi na RIB.”

Yasabye abasoje aya masomo mvurabuzima muri gahunda ya ‘Imenye wigire’ y’Ubuntu Center for Peace kutareka amatsinda yabo, ahubwo bakabera Abubatsi b’amahoro no ku bandi baturage batitabiriye iyi gahunda.

Yagize ati: “Umuntu wakize ntabwo agomba gusubira inyuma… Akazi ntabwo karangiye; mugomba kwagura mu mudugudu wose, mugomba gukiza ibikomere akagari kose n’umurenge wa Musaza ugakira nk’uko mumeze.”

Ku bantu 180 basoje “Imenye Wigire”, ibyumweru 15 byabaye intangiriro yo kwiyubaka kuruta kuba iherezo ry’urugendo.

Mukeshimana Gorette atanga ubuhamya avuga ko hari igihe umuntu agendana urumuri, ariko ibikomere bikarutwikira
Nyirahabineza Alphonsine avuga ko umugabo we yamutanye inda ifite amezi atanu ariko ubu biyunze bakaba babana
Sibomana Alphonse, umwe mu Bubatsi b’Amahoro, avuga ko na we yinjiranye agahinda n’ukwigunga
Abubatsi b’amahoro bavuga ko basohokanye imbaraga zo kwiyakira, kwigira no gufasha abandi
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye Abubatsi b’amahoro gukomeza kubera abandi urugero rwiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nta muntu wishwe no kuba atanywa inzoga – Minisitiri Habimana Dominique

Nta muntu wishwe no kuba atanywa inzoga - Minisitiri Habimana Dominique

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU