Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye inyungu fatizo yayo, iyikura kuri 8.25% yari yashyizweho muri Gicurasi 2026, iyishyira kuri 8.75%, isobanura ko ari mu rwego rwo gukomeza guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 14.5% muri Nyakanga 2026, uvuye kuri 13.2% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka. Iri zamuka ry’ibiciro ryagaragajwe cyane mu biribwa n’ibikomoka ku ngufu.
BNR ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’impamvu zitandukanye, zirimo izaturuka imbere mu Gihugu ndetse n’izituruka hanze. Harimo izamuka ry’ibiciro bya peteroli na gaze ryagiye riterwa n’ubushyamirane hagati ya Amerika, Israel na Iran, ndetse n’izamuka ry’ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa mu nyanja nyuma y’ifungwa ry’Umuhora wa Hormuzi.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko kongera inyungu fatizo ku kigero cya 0.50% bigamije gufasha kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kwirinda ko urenga imbago ya 2-8%, ari yo ntego yifuzwa mu rwego rwo kugira ubukungu burambye.
Yagize ati: “Aho rero tugomba kuzamura urwo rwunguko rwa BNR kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, utazakomeza kuzamuka bitewe n’abantu benshi barimo gushaka inguzanyo bakazamura gushaka ibicuruzwa byinshi kuko iyo abifuza ibicuruzwa baruta ingano y’ibihari, ibiciro birazamuka.”
Guverineri Hakuziyaremye yavuze kandi ko kongera inyungu fatizo bitavuze ko inguzanyo zisabwa n’abaturage cyangwa abacuruzi zigomba guhita zigabanuka. Imibare ya BNR igaragaza ko inguzanyo zatanzwe na banki n’ibigo by’imari biciriritse mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 zazamutse ku kigero kirenga 22%.
Ku rundi ruhande, ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga na bwo bwagize impinduka. Ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanyutseho 5.13% mu gihembwe cya mbere cya 2026, bitewe n’izamuka ry’agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje hanze, birimo icyayi, ikawa n’ibindi.
BNR kandi yateganyije ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro muri 2026 uzaba ku mpuzandengo ya 13.1%, uvuye kuri 13.9% wari warateganyijwe muri Gicurasi.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 51%, ahanini bitewe n’izamuka ry’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze ndetse n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.
Ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 39.4%, bitewe cyane n’amavuta yo guteka atunganyijwe, sima n’ifu y’ingano. Ibitumizwa mu mahanga bigacuruzwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda byiyongereyeho 26%.
Ku ruhande rw’ibitumizwa mu mahanga muri rusange, byo byazamutseho 28%, ahanini bitewe n’ubwinshi bw’ibiribwa byatumijwe, birimo amavuta yo guteka adatunganyijwe n’umuceri, ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’ubuvuzi n’iby’itumanaho.







