Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwibukije urubyiruko ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ari uruhare rukomeye mu kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka umuryango utekanye.
Ubu butumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango Nyarwanda, bwabereye ku Kigo cy’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22, Kanama 2026, bukaba bwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imikino, imbyino, indirimbo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigamije kugeza ubutumwa ku rubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye urubyiruko kudahishira amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge, ahubwo rukayageza ku nzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira.
Yagize ati: “Twirinde inzoga mu rubyiruko ndetse n’ibiyobyabwenge, ariko nk’ubuyobozi turavuga ngo twirinde n’icyuma. Bana, mutange amakuru; twumvise muzi n’amazina yabyo kuturusha.”
Nzirabatinya yavuze ko urubyiruko rushobora kugira amakuru y’ingenzi ku hantu ibiyobyabwenge bibikwa cyangwa bigurishirizwa, bityo ko rudakwiye gutinya kuyatanga.
Ati: “Niba hari ahantu uzi hari ububiko bahishe, niba mu rugo mama na papa hari ahantu bagiye bagaseseka, ntabwo waba ukoze ikosa; urengeye abaturage benshi byagiraho ingaruka ugatanga amakuru mu nzego zikwegereye.”
Yashimangiye ko gutanga amakuru bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cyo kugambanira umuntu, ahubwo ko ari uburyo bwo kurengera ubuzima bw’abantu benshi bashobora guhura n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage (DPCEO) mu Karere ka Kirehe, CIP Theophila Uzamukunda yagarutse ku ngaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, asaba urubyiruko kuzirinda no kugira uruhare mu kuzirwanya.
Yibukije urubyiruko ko kurinda ubuzima ari inshingano ya buri muntu, cyane cyane ku rubyiruko ruba rugifite umubiri ugikura.
Ati: “Ubuzima bwawe iyo buri mu biganza byawe, mbere na mbere ni wowe wo kuburinda ibibi nk’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane urubyiruko kuko muba mukiri bato mufite imibiri yoroshye. Dukore uko dushoboye nk’urubyiruko tuzirwanye, tuzikure mu buzima bwacu ndetse no mu baturage. Kandi twashyizemo imbaraga nk’urubyiruko, nkeka ko ntawadukoma mu nkokora, tubikore twubaka ejo heza hacu.”
Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, birinda kubikoresha no gukangurira bagenzi babo kubyirinda.
Ndizeye Aime, ati “Ubu twiyemeje gufasha ubuyobozi gutanga amakuru ku gihe y’ahantu twabonye batanga ibyuma rwihishwa cyangwa mu ibanga, cyane ko baba bari kudufasha kuba natwe tutabyisangamo tukaba imbata yabyo kandi tukaba twanumvishije ko byatumye bamwe bahuma abandi bagapfa.”
Muri ubu bukangurambaga urubyiruko rwanasabwe gukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite mu bikorwa byubaka, aho kwishora mu ngeso zangiza ubuzima n’ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’inzego z’umutekano bwashimangiye ko ubufatanye bw’urubyiruko, abaturage n’inzego zibishinzwe ari ingenzi mu gukumira ibiyobyabwenge no kurinda ubuzima bw’abaturage.












