Abaturage bavuga ko gahunda yo kubitsa no kubikuza hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone izwi nka ‘Push and Pull’ igiye gukemura zimwe mu ngorane bahuraga na zo zirimo gukora ingendo ndende bajya ku bigo by’imari no gutanga amafaranga y’urugendo ya hato na hato.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, iteye ku buryo abagize itsinda ro kwizigamira mu buryo bwo kubitsa no kugurinzanya, bazajya bakurikirana ibya konti yabo kuri telefoni zabo ngendanwa.
Mu gihe bakusanyije amafaranga bagomba kubitsa aho kujya ku bigo by’imari bagane umukozi w’ikigo cy’itumanaho (Agent) watoranyijwe mu gace batuyemo, kimwe n’igihe bazaba bakeneye kubikuza, bizajya bikorerwa hafi yabo kandi hifashishijwe telefoni,
Naho mu gihe hari igikorwa icyo ari cyo cyose kigomba gukorwa kuri konti y’abagize itsinda hazajya hakoreshwa kohererezanya ubutumwa bugufi nta kiguzi hagati y’ikigo cy’imari n’abanyamuryango b’itsinda, ari na ko abagize itsinda bose babona kuri telefoni zabo ubwo butumwa bugufi aho bari hose.
Ni gahunda bagejejweho bigizwemo uruhare n’umushinga wa Hinga Weze usanzwe ufasha amatsinda agera 386 yo mu Karere ka Gatsibo ukaba urimo guhugura bamwe mu bahagarariye amatsinda kuri serivise z’ikoranabuhanga rya ‘Push and Pull’.

Abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu bice by’Akarere ka Gatsibo baganiriye na MUHAZIYACU bavuga icyo iri koranabuhanga rije kubafasha bashingiye ku byari imbogamizi.
Ntihabose Jean Bosco, umwe mu bagize itsinda rikorera mu Mudugudu wa Byimana, Akagari n’Umurenge bya Murambi, yagize ati :“Twajyaga twegerana nk’itsinda, tugahuza imigabane yo kwizigama hanyuma perezida cyangwa umwanditsi agahabwa tike imujyana n’ikamugarura, akajya kubitsa ku kigo cy’imari akazana inyemezabwishyu, akereka itsinda.”
“Naho kubikuza, byasabaga ko tujyenda twese turi batatu n’ubundi tugakora mu mafaranga y’itsinda tuvanamo amatike, ariko ubu tugize umugisha byakemutse, nta kuva mu rugo twese icyarimwe cyane ko nta n’insimburamubyizi yatangwaga.”
Mukasekuru Agnes, umubitsi mu itsinda Duterimbere C ryo mu Murenge wa Murambi, mu Kagari ka Rwimitereri aravuga ko guhugurwa ku kubitsa no kubikuza kuri telefone mu buryo bw’ikoranabuhanga bizafasha itsinda ryabo gukorera mu mucyo.
Yakomeje agira ati:“Ubu amafaranga twatangaga y’urugendo azajya yiyongera ku bwizigame bwacu nk’abagize itsinda kuko ntawe uzongera gutega moto agiye ku kigo cy’imari kubitsa cyangwa kubikuza. By’umwihariko nka njye mfite inka, intego niyemeje ku mutungo wanjye niba nagurishije nka litiro ebyiri z’amata nzajya nyashyira kuri telefone nyohereze kuri banki, igihe nikigera nyabikuze mfite intego y’igikorwa nshaka kuyakoresha kinteza imbere .”
Ndateba Nevens, Umucungamutungo mu kigo cy’imari cya Duterimbere gikorana na Hinga weze ishami rya Gatsibo yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku bakiriya babo no kuri iki kio cy’imari ubwacyo .
Yakomeje agira ati: “Natwe iri koranabuhanga rizadufasha kunoza akazi dukora buri munsi, wasangaga hari igihe dukora urugendo rwo gusanga abakiriya bacu mu kubegereza serivisi zo kubitsa no kubikuza (guiches mobile) ugasanga rimwe na rimwe binaduteye impungenge zo kugendana amafaranga.“

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Théogène avuga ko abari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bagomba kuzigama ariko bagamije no kuzashora imari mu buryo burambye.
Ati: “Turasaba abaturage bacu kwibumbira mu matsinda yo kuzigama bagamije kuzashora imari izababyarira inyungu y’igihe kirerekire, bikazatuma imiryango yabo irushaho kubaho neza.”
Ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza utavuye mu rugo (Push&Pull) rizajya rikoreshwa n’amatsinda ndetse n’abantu ku giti cyabo. Ni gahunda y’amatsinda afashwa n’umushinga Hinga Weze mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.
Mu Karere ka Gatsibo Hinga Weze ikorana n’amatsinda 386 agizwe n’abanyamuryango 6,432 bo mu mirenge 8 muri 14 igize aka karere, aho buri tsinda rigizwe n’abantu bari hagati ya 50 na 75, mu myaka ibiri n’igice ishize bamaze kwizigama agera kuri 142,645,000 z’amafranga y’u Rwanda; bamaze kandi guhabwa inguzanyo z’agera kuri 111,700,000 Frw; abagize amatsinda bakemeza ko iri koranabuhanga rya ‘Push and Pull’ noneho rigiye gutuma barushaho kugera kuri byinshi.







