MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagaragaje ko uwenga ibinyobwa atakurikije amabwiriza n’ubicuruza azajya ahanishwa 200,000 Frw, kandi igihano kikikuba buri uko asubiriye gukora icyaha. Ucuruza inzoga zitemewe azajya acibwa 10,000 Frw kuri buri cupa, mu gihe uyinywa azajya ahanishwa 5,000 Frw, ku icupa.

Ibi biri mu byemerejwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ubwo harebwaga ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2025-2026 n’imbogamizi zikibangamiye imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko hari abantu bakomeza gukora inzoga zitemewe nubwo baba barafashwe bagahanwa, kuko ibihano bahabwa batabibona nk’ibikomeye ugereranyije n’amafaranga bakura muri ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Hari abantu bakora inzoga zitemewe twamufata ibihumbi 200Frw agahita ayishyura ako kanya twamujyana muri Transit akamara icyumweru ubundi yagaruka agahita yongera akabikora, kubera amafaranga abantu babikuramo usanga aya mafaranga ntacyo aba abatwara.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo igihano cyiyongera ku muntu ukomeza gusubira muri icyo cyaha.

Yagize ati: “ Ibihumbi 200Frw yakwikuba buri uko afashwe. Uwenga ibinyobwa atakurikije amabwiriza n’uwabicuruje bakazajya bahanishwa ibihumbi 200Frw, yabisubira amafaranga akikuba bigendanye n’umubare abifatiwemo.”

Muri izi ngamba kandi, hagaragajwe ibihano biteganyijwe ku bacuruza n’abanywa inzoga zitemewe.

Ucuruza inzoga zitemewe azajya ahanishwa 10,000 Frw ku icupa rimwe, mu gihe uzinywa azajya acibwa 5,000 Frw.

Hanagarutswe ku muntu uzafatwa afite amacupa arenze rimwe. Uwo muntu azajya afatwa nk’ucuruza, bityo ahanwe nk’umucuruzi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abakuru b’Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe

Kayonza: Abakuru b'Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU