Akarere ka Kirehe kongeye kuba aka mbere mu Gihugu mu mitsindire y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun/S3) mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) igaragaza ko Kirehe yatsindishije ku gipimo cya 99,88% mu mashuri abanza, mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yatsindishije ku gipimo cya 99,98%.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati ubwo yasobanuraga uko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye byakozwe mu mwaka wa 2025/2026, ndetse n’imitsindire yabyo.
Muri uyu mwaka, abakandida 277.593 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, mu gihe abakoze ibizamini bisoza Icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye ari 149.550.
Ku rwego rw’Igihugu, Dr. Bahati yavuze ko abatsinze ibizamini by’amashuri abanza n’Icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye bangana na 88,21%, umubare wazamutse ugereranyije na 75,6% wari wabonetse mu mwaka wa 2024/2025.
Mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku gipimo cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku gipimo cya 89,59%. Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, abakobwa batsinze ku gipimo cya 82,63%, naho abahungu batsinda ku gipimo cya 89,8%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri ibi byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko umubare w’abakoze ibizamini wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Akarere ka Kirehe si ubwa mbere kagaragara ku isonga mu mitsindire. Mu mwaka wa 2024/2025, yari yabaye iya mbere mu mashuri abanza ku gipimo cya 97%, ndetse iza ku mwanya wa mbere no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ku gipimo cya 91%. Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, icyo gihe Kirehe yari yabaye iya kabiri ku gipimo cya 96%.
Iyi ntsinzi ya Kirehe mu mwaka wa 2025/2026 ishimangira umusaruro ukomeje kugaragara mu burezi muri aka Karere. Gukomeza kuza ku isonga mu Gihugu bishimangira uruhare rw’abarezi, abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gutanga umusaruro ushimishije mu bizamini bya Leta.









