MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
18/08/2026

Bamwe mu rubyiruko rwo mu turere twa Ngoma na Kirehe basabye ko imyaka y’abantu bemerewe kunywa inzoga yazamurwa, ikava ku myaka 18 ikagera nibura kuri 25, mu rwego rwo kurushaho gukumira ubusinzi n’ingaruka zabwo mu rubyiruko.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 18 Kanama 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma habaga ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye uturere twa Ngoma na Kirehe, bigamije kurebera hamwe ibibazo byangiza imibereho y’abaturage, birimo ikoreshwa ry’inzoga zitemewe, ibiyobyabwenge n’imyitwarire ibangamira indangagaciro z’umuryango n’urubyiruko.

Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, n’Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS); mu rwego rwo gushaka ibisubizo bifatika no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukemura ibi bibazo.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko imyaka y’abemerewe kunywa inzoga ikwiye kongerwa, nibura ikagera ku myaka 25 cyangwa hejuru yayo.

Nirere Yvonne, utuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yagize ati: “Inzoga zigira ingaruka nyinshi mu rubyiruko, ni byiza ko Leta yatangiye kubica, ubu n’izemewe bakwiye kuzinywa mu rugero bakazinywa kugira ngo bashire inyota, batagamije gusinda. Ikindi Leta ikwiye kuzamura imyaka y’abantu bemerewe kunywa inzoga, ikajya nibura kuri 25, kuko 18 umuntu aba akiri muto.”

Bigaruka Sankara Placide, utuye mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Mu by’ukuri mu rwego rwo kugabanya inzoga n’ubusinzi mu rubyiruko twubaka n’umuryango w’ejo hazaza, twumva kugira ngo ubusinzi bucike burundu hakoreshwa uburyo bwo kongera imyaka, kuko iri kuri 18 no hejuru yayo ikaba yazamurwa ikagera kuri 25 kugira ngo byibuze abantu bari hagati y’imyaka 18 na 25 babe batemerewe kunywa inzoga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière, yavuze ko gukemura ibibazo bibangamira urubyiruko bisaba uruhare rw’ababyeyi, Leta ndetse n’urubyiruko ubwabwo.

Yagize ati: “Ibibazo byose byaba ibiri mu muryango, amakimbirane usanga nk’urubyiruko ari mwe biba biriho, rero hari uruhare rw’ababyeyi, uruhare rwa Leta ariko nk’urubyiruko ruhagarariye abandi dukwiye kwigarukaho, tugakemura ibibazo bitwugarije, byaba ikigare, ubuzererezi, imbuga nkoranyambaga n’ibindi. Buriya n’aho ababyeyi badohoka ariko amahirwe menshi Igihugu cyacu cyahaye urubyiruko rw’u Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu, reka ayo mahirwe tuyabyaze umusaruro. Mwirinda ubusinzi ahubwo n’aho mububonye mubwamagane; ubusinzi mubwirinde bucike burundu.”

Mu minsi ishize, nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byateraga ubusinzi mu rubyiruko, aho inganda zigera ku 140 zafunzwe, mu gihe abarenga 60 batawe muri yombi.

Urubyiruko rwo mu turere twa Ngoma na Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abatujwe mu nzu bubakiwe na Leta barasaba guhabwa irindi vomo

Nyagatare: Abatujwe mu nzu bubakiwe na Leta barasaba guhabwa irindi vomo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU