MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Urubyiruko rugera ku bihumbi 48 rwitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko 

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
18/08/2026

Umuyobozi w’Akarere Ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline asaba urubyiruko ruri muri gahunda y’Intore mu biruhuko kwirinda ibiyobyabwenge birimo n’inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bazasubire ku ishuri ari bazima bashobore gutanga umusaruro ababyeyi n’Igihugu babategerejeho.

Visi Meya Mukamana uherutse gusura urubyiruko kuri site ya Ngarama mu Murenge wa Ngarama, yarukanguriye kwirinda ibiyobyabwenge no kutishora mu ngeso mbi.

Yagize ati: “Icyuma oya, ibiyobyabwenge mu rubyiruko oya, mukomeze kugira imyitwarire myiza kugira ngo muzasubire ku ishuri mwese muri bazima, by’umwihariko abana b’abakobwa muri iyi minsi muri mu biruhuko mwirinde ibishuko byatuma ubuzima bwanyu bwangirika mwibuke ko Igihugu kibakunda kandi ko kibatezeho umusaruro w’ejo hazaza.”

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko bayigiramo amasomo yo gukunda Igihugu ndetse n’amateka Igihugu cyanyuzemo.

Niyibizi Daniel utuye mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Ngarama, yagize ati: ” Gahunda y’Intore mu biruhuko twigiramo indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda, twigiramo na kirazira, twigiyemo ko kizira kugambanira Igihugu, twigiyemo kwiyubaha no kubaha abandi; icyo bizamfasha ninsubira ku ishuri, bizamfasha kubana neza na bagenzi banjye twigana.”

Mu karere Ka Gatsibo urubyiruko ruri muri gahunda y’Intore mu biruhuko rugera ku bihumbi 48.

Iyi gahunda iba gatatu mu Cyumweru, ku wa Mbere, ku wa Kabiri ndetse no ku wa Gatanu, Insangamatsiko uyu mwaka iragira iti: ” Imyitwarire myiza, Ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kutishora mu ngeso mbi
Urubyiruko rugera ku bihumbi 48 rwitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko hirya no hino mu Karere ka Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU