Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Gatsibo zakoreye urugendoshuri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama uri mu Murenge Murambi, ni umwe mi midugudu 14 y’icyitegererezo iri mu mihigo y’Akarere ka Gatsibo.
Umudugudu wa Rugarama uri mu Kagari ka Rwimitereri, ni umudugudu utagira amashanyarazi n’amazi ariko abaturage bawo bishatsemo ibisubizo, bamwe bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bose bigishijwe gufata amazi avuye ku bisenge by’amazu bakora ibigega by’amazi.
Rugarama ni Umudugudu ugizwe n’ingo 159 zose zifite inimero iziranga, utuwe n’abaturage 834 bari mu masibo 10, mu rugendo shuri rwakozwe na komite nyobozi y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikora b’imirenge yose, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutanu twatoranyijwe kuba utugari tw’icyitegererezo, abakuru b’imidugudu 13 (buri murenge wohereje umukuru w’umudugudu umwe mu yatoranyijwe kuba icyitegererezo) harimo kandi inzego z’umutekano zitandukanye hamwe n’abakozi b’akarere.

Bimwe mu biranga uyu mudugududu w’icyitegererezo wa Rugarama nk’uko bivugwa n’umukuru w’uyu mudugudu Sengonga Jean Marie Vianney, ni nimero kuri buri nzu, amazu yaho adafite sima mu nzu arakurungiye, umudugudu urangwa n’imiryango n’amadirishya by’ubururu, ikigega cy’amazi kuri buri rugo, agatanda k’amasahane na rondereza n’amashyinga ya canarumwe biyubakiye.
Buri rugo kandi rufite ubwiherero n’ubukarabiro byiza, Kandagira Ukarabe zubatswe imbere y’ubwiherero, ikimoteri, ibiti by’imbuto ziribwa bitatu kuri buri rugo, n’isuku kuri buri rugo buri wese akubura iwe no ku muharuro w’aho atuye, ni umudugudu ufite imihanda myiza kandi abayituriye ntibubaka bayisatira.
Muri uru rugendoshuri abarujemo bigabanyijemo amatsinda atanu, asura urugo ku rundi kugira ngo birebere koko niba ibivugwa kuri aba baturage ari impamo, bamwe mu bakuru b’imidugudu bagize icyo bavuga kuri uru rugendo.

Nkubiri Emmanuel ayobora Umudugudu wa Kabukumbu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, yagize ati: “Nasanze aba bantu bashyira hamwe, ibyo twigiye aha ni ibintu natwe ubwacu twakora kandi birashoboka.”
Irizabimbuto Leocadie ayobora Umudugudu wa Karambi mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo, we avuga ko hari byinshi bagiye kunoza kuko ibyo babonye bisaba kwerekera abaturage gusa, avuga ko nawe mu mudugudu we agiye gushyiraho nimero iranga buri rugo bityo bikaborohera kumenya ingo z’aho bayobora.
Abaturage basuwe bishimiye ko hari abaje kubigiraho, Kayitesi Emerance atuye mu Mudugudu wa Rugarama inzu ye ni nimero 14, ashimira abaturage bagenzi be urwego bagezeho rwo kumvira ubuyobozi, no kubwubaha.
Si aba bayobozi gusa bavuga ko bigiye ku mikorere y’abayobora umudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama, n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard mu mvugo ye agaragaza ko hari isomo yahakuye, yagize ati: “Kwiga ntawiga ngo asoze, ni ibintu bikomeza, Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama namwigiyeho ibintu byinshi cyane, ku bijyanye n’uburyo akora ibintu bye, nanjye ngiye gukoresha mu buryo bushoboka , ubu icyo dukuyemo ni ukwiyemeza.”

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko ibintu nk’ibyo babonye Rugarama ari byo bikwiye kuranga imiyoborere myiza, bishingiye ku gufatanya, ku gukorera hamwe, kuzuzanya, no kumvikana mu byo abantu bakora byose.
Impamvu nyamukuru y’uru rugendo yari ukugira ngo Akarere ka Gatsibo karusheho kugira imidugudu itarangwamo icyaha, y’icyitegererezo ku buryo buri mudugudu uwugezemo asanga ufite agashya wihariye, haba mu iterambere, imiyoborere myiza n’umutekano.







