Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bibateza imbere, kugira ngo bongere umusaruro kandi bagere ku rwego rwo kwigira no kwihaza mu biribwa.
Yabitangaje ku wa 7 Kanama 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma hizihizwaga Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Meya Niyonagira yasabye abaturage gukoresha neza ubutaka bafite, bagashyira imbaraga mu buhinzi kugira ngo babone umusaruro uhagije ubafasha kwiteza imbere.
Yagize ati: “Mukwiye guhinga neza, kuko tubona hari abafite umusaruro mwiza, kandi ababikora barigize, bafite aho bavuye kandi biteje imbere bo ubwabo, kwizihiza Umuganura ni umwanya mwiza wo kwibukiranya gukora, kuko tuganura kubera ko twakoze, kandi tugakora kugira ngo dutere imbere, kandi hakora abantu bafite ubuzima buzima.”
Yakomeje asobanura ko Umuganura ari igihe cyo kureba ibyo abaturage n’Igihugu bagezeho, ariko kandi ukaba umwanya wo gutegura ibizakorwa mu gihe kiri imbere.
Ati: “Umuganura uba mu gihe umwaka w’ingengo y’imari uba utangiye, tureba ibyo twagezeho mu mwaka ushize tukanafata ingamba zo kwiteza imbere kandi tukereka umuturage ko iterambere yifuza kugeraho ari we rigomba guheraho nta wundi, ku buryo tuzagera ku kigero cyo kwigira tukihaza mu biribwa.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa, hakenewe gutegura ubuhinzi hakiri kare, gukurikiza inama bahabwa n’abajyanama b’ubuhinzi ndetse no kongera ubumenyi mu gutunganya imirima.
Mukayirera Consolee, wo mu Murenge wa Gashanda, yagize ati: “Kuri ubu icyatuma turushaho kwihaza mu biribwa uko bikwiye ni uko twakurikiza ibyo abayobozi batubwira mu buhinzi dushaka uburyo twongera umusaruro, tukitegura ubuhinzi hakiri kare tugahingira igihe. Ibyo bizatuma no mu gihe cyo kuganura tuganura ibintu bimeze neza, byaba ibitoki, amasaka n’inyanya zisa neza.”
Ngomayubu Jean Bosco, na we wo mu Murenge wa Gashanda, yavuze ko kongera ubumenyi bw’abaturage mu buhinzi ari kimwe mu byafasha kuzamura umusaruro.
Yagize ati: “Icyo mbona cyatuma twihaza mu biribwa ni uko imirima ihari abaturage bakwigishwa uko bayitunganya, kuko ba Agoronome baba bahari kandi baba bakwigisha ukabona umusaruro uhagije. Usanga umuntu udafite ubumenyi mu buhinzi ari yo mpamvu abayobozi bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage.”
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, ubuhinzi mu Karere ka Ngoma buzibanda ku guhuza ubutaka, aho hegitari 21,243 zizaterwamo ibigori, hegitari 36,850 zigaterwamo ibishyimbo, hegitari 250 zigaterwamo soya, hegitari 2,380 zigaterwamo umuceri, naho hegitari 1,500 zigaterwamo imyumbati, bimwe mu bihingwa biribwa na benshi mu Rwanda.












