Mu gihe Akarere ka Nyagatare karimo kwitegura igihembwe cy’ihinga cya A 2027, hegitari zisaga 33,000 ziteganyijwe kuzakorerwaho ubuhinzi busigasira ubutaka hagamijwe kurwanya isuri, kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka.
Hari abahinzi bagaragaza bizeye ko ubu buryo buzabongerera inyungu, mu gihe ubuyobozi bukomeje kubushishikariza abaturage bose.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 06 Kanama 2026, ubwo habaga inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya A 2027, yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi, baganira ku myiteguro y’igihembwe cy’ihinga no guteza imbere ubuhinzi busigasira ubutaka.
Mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027, ubuhinzi busigasira ubutaka buzashyirwa mu bikorwa ku buso bungana na hegitari 33,597.1, hagamijwe kugabanya isuri no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko ubu buryo ari bumwe mu bufasha bukomeye bwo kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro.
Yagize ati: “Abaturage tubakangurira guhinga ubuhinzi busigasira ubutaka birinda gucoca ubutaka ngo baburime. Ahubwo bagaharura, bagaca ibinogo, bagatera imbuto ku murongo, bagakoresha ifumbire y’imborera yumye neza n’ifumbire mvaruganda nk’uko bisanzwe, kandi bakibuka gusasira kugira ngo bibafashe kurwanya ibyatsi n’izindi ngaruka zaterwa n’ibihe by’izuba.”
Yakomeje avuga ko no kufira ibyatsi hakiri kare ari ingenzi mu kurwanya ikirare no kugabanya igihombo.
Ati: “Ni byiza ko abaturage bufira ibyatsi bitari byarabya kuko iyo byarabije, imvura igwa bikongera kumera bigateza ikigunda. Gusasira na byo bifasha ibihingwa kugumana ubuhehere mu butaka, cyane cyane mu gihe cy’izuba.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu karere ka Nyagatare no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange isuri itwara nka Toni eshanu kuri hegitari.
Kayumba John avuga ko iyo ubwo butaka bugiye bivuze ko haba hagiye ibyo abahinzi bari buzeze kuko ubutaka bugenda ari bwa bundi bwera cyane, rero mu mujyo wo gushaka igisubizo nibwo haje uburyo bwo guhinga budakomeretsa ubutaka cyangwa ngo bubuhungabanye.
Yagize ati: “Iyo isuri itwaye ubutaka, iba itwaye igice gifite uburumbuke bwinshi ari na cyo gituma imyaka yera. Ni yo mpamvu ubuhinzi busigasira ubutaka ari igisubizo kirambye cyo gukomeza kongera umusaruro no kurinda ubutaka.”
Yongeye ati: “Uburyo bwo guharura ntiburuhije kandi buhendutse ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe bwo guhinga mbere yo gutera. Turashishikariza abaturage kubugira umuco kugira ngo bubafashe kongera umusaruro no kurengera ubutaka.”
Bamwe mu bahinzi bavuga ko bizeye ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2027 nibakurikiza ubu buryo buzabahindurira imikorere ndetse n’umusaruro cyane ko basobanuriwe ibyiza byabyo.
Mukandayisenga Claudine yagize ati: “Natangiye guhinga nsigasira ubutaka mu bihembwe bishize, mbona umusaruro wiyongera kandi ubutaka ntibukomeza gutwarwa n’isuri nk’uko byari bisanzwe, rero abatarabitangira bakwiye kuzabikora muri iki gihembwe cy’ihinga tugiyemo kuko birafasha cyane.”
Munyabugingo Jean Bosco yagize ati: “Twasobanuriwe ibyiza byo guhinga ubuhinzi busigasira ubutaka rero muri iki gihembwe tugiye kubigira umuco kugira ngo ubutaka bwacu butazatwarwa n’isuri ndetse umusaruro wiyongere.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko buzakomeza gukorana na RAB n’abandi bafatanyabikorwa mu gukangurira abaturage kwitabira ubuhinzi busigasira ubutaka, hagamijwe kongera umusaruro no kubungabunga umutungo kamere.
Mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027, ubuhinzi busigasira ubutaka buzashyirwa mu bikorwa ku buso bungana na hegitari 33,597.1, bukaba butegerejweho kugabanya isuri, kongera uburumbuke bw’ubutaka no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare.






