Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagiye gufasha urubyiruko rugera kuri 107 ruvuye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kubona imirimo ijyanye n’ibyo bigiye muri icyo kigo mu gihe kingana n’umwaka n’amezi atandatu bahabwa amasomo y’imyuga itandukanye ndetse n’inyigisho z’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Uru rubyiruko rwabibwiwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2026, ubwo rwakirwaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.
Bamwe mu rubyiruko ruvuye Iwawa bagaragaje ko biteguye gukora bakiteza imbere. Bagaragarije Akarere ko bakeneye ibikoresho ndetse bakanahuzwa n’amahirwe y’akazi.
Ndatimana Abdulkalim ni umwe muri uru rubyiruko, avuga ko amasomo bigiyeyo yabafashije kumenya imyuga itandukanye ishobora kubafasha kwihangira imirimo.
Yijeje ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye gukoresha imbaraga n’ubumenyi bwabo gukora ngo batangire gukorera amafaranga. Yasabye ubuyobozi kubahuza n’amahirwe y’akazi ndetse no kubashakira ibikoresho mu gihe cya vuba kugira ngo batangire gukora.
Yagize ati: “Turashimira cyane ubuyobozi ko bwatwitayeho bukatwigisha imyuga ndetse n’umuco wo kugira indangagaciro. Rero nyuma yo kwiga, ubu tukaba dutashye mu miryango yacu, tugiye gukora twiteze imbere dukoresheje ubumenyi tuvanye Iwawa, kandi turizeza ubuyobozi ko tutazongera gukora ibikorwa bibi.”
Ndatimana kandi yongeyeho ati: “Turasaba ko badufasha kubona ibikoresho vuba kugira ngo amahirwe y’akazi bagiye kuduhuza nayo tuyabyaze umusaruro.”
Kanyamfura Marie Rose uyobora Umuryango ‘Mpinduke Care Center Initiative (MCCI) ukora ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo bitandukanye, binyuze mu kurwubakira ubushobozi ndetse no kurushakira akazi, yijeje uru rubyiruko ruvuye Iwawa ko uyu muryango ugiye kubaba hafi ukarushaho kubongerera ubushobozi mu kumenya imyuga itandukanye ndetse ukabafasha no kubona akazi.
Yagize ati: “Tuzabafasha muri rwa rugendo bavuyemo, ibyo babigishije tukabafasha kubigumana kugira ngo bareke burundu bya biyobyabwenge n’ingeso bari barimo mbere ndetse tukazanabafasha kubona akazi mu masosiyete atandukanye.”
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques, yasabye uru rubyiruko ruvuye Iwawa kuzarangwa n’imyitwarire myiza aho bagiye iwabo kandi ko ubuyobozi bw’Akarere buzabafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ati: “Izi mbaraga zanyu Igihugu kirazikeneye, muze mukore ibikorwa byiza birahari, mu Karere kacu imirimo myinshi irahari umunsi ku wundi muve mu bikorwa bibi no mu mico mibi. Muze mukore ya myuga mwize muyibyazemo umusaruro. Rero tuzanabafasha kubona ibikoresho. Ikindi kandi turabasaba kwirinda ko umuntu yabashakira ibikoresho ejo bundi tukumva yabigurishije.”
Imwe mu myuga uru rubyiruko rwigiye Iwawa, harimo ububaji, gusudira , ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi ndetse n’indi myuga itandukanye.











