Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashishikariza abacuruzi, abato n’abanini bakibitse inzoga zakuwe ku isoko zitujuje ubuziraranenge, kuzitanga ku bushake hakiri kare kuko utazabikora nyuma y’iki cyumweru bizaba byabaye icyaha, uzifatanywe agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera; ubuyobozi kandi burashimira abacuruzi bari kugira uruhare mu guca izi nzoga bazitanga ku bushake.
Ibi ubuyobozi burabigarukaho mu gihe hashize iminsi ine guhera ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2026 Abayobozi mu byiciro bitandukanye ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo gukusanya inzoga zose zakuwe ku isoko zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu mirenge itandukanye bikajyanwa kuri site yo ku rwego rw’akarere iri mu Murenge wa Kiziguro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ubu ari igihe cy’imbabazi ku bantu bose bacuruzaga izi nzoga kugira ngo bazigeze ku buyobozi kugira ngo zige kwangizwa, kuko nibirenga iki cyumweru uzasinganwa bizaba bigize icyaha.
Aragira ati: “ Aho tugenda iyo tuvugana n’abacuruzaga izi nzoga ndetse n’abazinywaga 90% bemera ko zari ziteje ikibazo, hari abagiraga ibibazo by’ubuzima, ariko cyane cyane abazinywaga wasangaga zarababase arizo biberamo gukora barabiretse, byagera mu rwego rw’umuryango ugasanga ingo ntabwo zibanye neza, umugore n’umugabo bahora mu makimbirane kandi iyo umugore n’umugabo batabanye neza bigira ingaruka ku muryango wose, ibyo byose rero tubihuza n’ibyaha twabonaga mu karere bijyane no gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa mu ngo, ndetse n’ubwicanyi bitewe n’izi nzoga.”
Meya Gasana yakomeje anagaragaza ko mu mbogamizi bahura nazo mu kuzirwanya harimo na bamwe bazihisha, gusa ngo bigenda bihinduka, ati: “Ubu rero twamaze kubica intege, aho tugenda hirya no hino mu karere ntaho bigaragara, twahereye ku babitangaga ari byinshi turabitwara, ubu turi kureba ba bandi babaga bafite bikeya. Imbogamizi twagiraga ni uko abamenye amakuru mbere bagiye kuzihisha, ariko ikiza ni uko uyu munsi twatangiye kubona abaduhamagara ku bushake bwabo ngo tuze tuzitware, icyo twabwira abaturage ni uko ibirimo gukorwa biri mu nyugu zabo, kandi na nyuma yaho hazabaho guha umurongo mwiza ababikoraga kugira ngo bakore ibitangiza ubuzima bw’abantu kandi bifite nuko bigenzurwa.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba Leta yarakuye ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge ari ukurengera u Rwanda rw’ejo hazaza.
Nzabihimana Aloys atuye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore, yagize ati : “Mubazinywaga nanjye ndimo, ariko iyo nabaga nanyweye akaritiro k’umusururu nkavangamo icyuma bwacyaga kwegura umutwe ngo njye mu kazi bikanga numva umutwe waremereye, kandi ikindi uwanyweye icyuma ubwenge bwahitaga buva ku murongo ari nabyo wasangaga mu ngo hahoramo induru n’amakimbirane bya hato na hato, kuba zivuyeho ndabishyigikiye kuko iyo batabikora gutya mu myaka iri imbere nta rubyiruko ruzima Igihugu cyari kuzaba gifite kuko abenshi banywaga ibyuma bari urubyiruko.”
Mu Karere ka Gatsibo inganda zigera kuri enye zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zamaze gufungwa n’ibyo zakoraga bikurwa ku isoko, eshatu murizo zafunzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri izi nganda bikagaragara ko ibyo zakoraga byakwangiza ubuzima bw’abantu, urundi rukaba rwarafunzwe mu nganda zafunzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA)







