Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urubuga rw’Igihugu rwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rwa eKash rukomeje kwakirwa neza n’abarukoresha, aho mu byumweru bitatu gusa ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga byarenze miliyoni 10.5, amafaranga yanyujijwe muri uru rubuga akaba amaze kugera kuri miliyari 960 Frw.
Mu itangazo BNR yasohoye kuri uyu wa 5 Kanama 2026, yavuze ko eKash yatangiye gukoreshwa mu Gihugu hose kuva ku wa 14 Nyakanga 2026, hagamijwe koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’amabanki n’ibindi bigo by’imari.
BNR igaragaza ko ibikorwa byakorewe kuri eKash byiyongereye ku kigero cya 98.6% ugereranyije n’ibyakozwe mbere y’uko uru rubuga rutangira gukoreshwa.
Iyi banki ivuga ko eKash yorohereje abakiriya kohereza no kwakira amafaranga hagati y’ibigo by’imari bitandukanye, bityo ikaba iri gufasha mu kwagura ikoreshwa ry’ubwishyu bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kugabanya gukoresha amafaranga afatika.
BNR yashimiye Abanyarwanda n’Abaturarwanda bakomeje kwakira no gukoresha eKash, ibasaba gukomeza kuyikoresha no kubahiriza amabwiriza y’umutekano arimo kutagaragaza imibare y’ibanga (PIN), kugenzura amakuru mbere yo kohereza amafaranga no kwirinda guha abandi amakuru yihariye.
Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze kandi ko izakomeza gukorana n’ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo serivisi zitangirwa kuri eKash zikomeze kuba zihuse, zitekanye, zizewe kandi zorohereze abazikoresha bose.






