MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abaturage basabwe kwita ku ngamba zo gukumira ibiza

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
05/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage gufata ingamba zo kwitegura imvura y’umuhindo, bubakangurira gukumira ibiza bishobora kwangiza ibikorwa remezo, imyaka ndetse n’imiturire.

Ibi byagarutsweho mu Nteko z’Abaturage zabereye hirya no hino mu Karere ka Rwamagana, aho abaturage bibukijwe inshingano zabo mu kwirinda no gukumira ibiza mbere y’uko imvura y’umuhindo itangira kugwa.

Abaturage basabwe gusibura imiferege n’inzira z’amazi, kwirinda gutura no guhinga ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse no gutangira hakiri kare gusana inzu cyangwa ibindi bikorwa bishobora kwibasirwa n’imvura nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rwabunono Kagabo Richards, yavuze ko gukumira ibiza bitangirira ku muturage ubwe, asaba abaturage kwitabira ibikorwa byose byo kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ahashobora guteza ikibazo.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kudategereza ko ibiza bibaho ngo babe ari bwo bafata ingamba. Kwitegura imvura y’umuhindo bisobanuye gusibura imiferege, kurinda ibikorwaremezo n’imitungo, no gukurikiza inama zitangwa n’inzego zibishinzwe. Iyo twiteguye hakiri kare, tugabanya ibihombo kandi tukarinda ubuzima bw’abaturage.”

Yakomeje yibutsa abaturage gukoresha urubuga Mbaza mu kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibitekerezo bafite kugira ngo bibonerwe ibisubizo ku gihe. Yanabakanguriye kwitabira gahunda zose za Leta zirimo gahunda z’urubyiruko mu biruhuko, gahunda ya Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri batatsinze neza, ndetse no kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kugira ngo buri muturage abashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe azikeneye.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibiganiro bibera mu Nteko z’Abaturage bibafasha kumenya gahunda zigezweho.

Mukandayisenga Espérance wo mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire yavuze ko agiye gufatanya n’abaturanyi be gusibura imiferege no gukurikirana aho amazi anyura kugira ngo batazahura n’ibibazo byatewe n’imvura.

Yagize ati: “Twibukijwe ko kwitegura imvura atari inshingano z’ubuyobozi gusa, ahubwo ari iza buri muturage. Tugiye gukorana n’abaturanyi kugira ngo dukumire ibiza bitaraba.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko gukomeza kuganiriza abaturage binyuze mu Nteko z’Abaturage ari imwe mu nzira zo kubongerera ubumenyi ku ngamba zigamije kubungabunga ubuzima, umutekano n’iterambere ryabo no kubafasha kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo bibareba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rwabunono Kagabo Richards, ageza ubutumwa ku bitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa Mwulire

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje
Amakuru

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje

07/08/2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ibigori bizahingwa kuri hegitari zikabakaba ibihumbi 21 muri 2027A

Ngoma: Ibigori bizahingwa kuri hegitari zikabakaba ibihumbi 21 muri 2027A

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU