MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ubwitabire bwa Mituweli bugeze kuri 55%

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
03/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burakangurira abaturage kwihutisha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), nyuma y’uko imibare igaragaza ko ubwitabire bugeze kuri 55% gusa.

Ubuyobozi buvuga ko buri muturage akwiye kwishyura ku gihe kugira ngo abashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe azikeneye, kuko indwara itera idateguje.

Mu Karere ka Nyagatare, abaturage 652,438 ni bo biteganyijwe ko bazatanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2026–2027, ariko kugeza ubu abamaze kwishyura ni 360,993, bingana na 55% by’abagomba kubutanga.

Nubwo iki kigero gikomeje kwiyongera, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abaturage bose bishyure, bityo Akarere kagere ku ntego yo kugira ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100%.

Mu rwego rwo gukomeza kubishishikariza abaturage, ubuyobozi bw’Akarere bubinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda rusange, inteko z’abaturage n’izindi gahunda zihuza abaturage, babasobanurira akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza no kwirinda gutegereza igihe indwara yabagezeho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko igihe abaturage bagomba kuba bamaze kwishyura cyageze, bityo abasigaye bakwiye kubyihutisha.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko bakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Twifuzaga ko aho amatariki ageze ubu twakabaye turi ku rwego rwo hejuru kurusha uru turiho, abaturage bose bafite ubwisungane mu kwivuza. Turabakangurira rero kwihutisha kwishyura kugira ngo bajye bahabwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwiza kandi bwihuse.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi budahwema kwegera abaturage bubashishikariza gusobanukirwa akamaro k’ubwisungane mu kwivuza, ndetse bukanafasha abafite ibibazo by’ibyiciro.

Ati: “Mu nteko z’abaturage no mu bindi bikorwa duhuriramo na bo, duhora tubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza no kubereka inyungu zabwo ku buzima bwabo n’imiryango yabo. Hari abaturage bagaragaje ibibazo bijyanye n’ibyiciro by’Ubudehe, bakajurira. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze turimo kubafasha gukosora aho bikenewe, ariko n’abasanga nta mpamvu yo guhindurirwa bagasobanurirwa impamvu kugira ngo nabo bishyure.”

Visi Meya Murekatete yanibukije abaturage bajuririye ibyiciro byabo ko badakwiye gutegereza imyanzuro yose ngo babone kwishyura, ahubwo ko bakwiye gutangira bishyura amafaranga bemera, kuko iyo umuntu amaze kwishyura nibura 75% by’umusanzu we aba ashobora guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati: “Turasaba umuntu ufite icyiciro arimo kujuririra gutangira akishyura ayo yemera, andi akazaza yiyongeraho. Iyo umuntu amaze kwishyura nibura 75% by’ayo agomba gutanga, ashobora kuvurwa. Ntabwo bikwiye ko tugeze mu kwezi kwa Kanama hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwizeza ko buzakomeza ubukangurambaga mu mirenge yose hagamijwe kongera umubare w’abatanga ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo buri muturage abashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe azikeneye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imbamutima za Mukantaganda w’i Mayange washyikirijwe inzu ya miliyoni 12Frw

Imbamutima za Mukantaganda w'i Mayange washyikirijwe inzu ya miliyoni 12Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU