Hagamijwe gufasha ibi bigo by’amashuri kubona amazi meza, kunoza isuku no guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri, ku bufatanye na Water Aid Rwanda, Ishara Towers Rwanda, mu Kigo cya GS Rushubi, hatangirijwe umushinga w’agera kuri 150,658,209 RWF wo kubaka ibigega bifata amazi y’imvura n’uburyo bwo kuyatunganya akanyobwa.
Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubabwa ibi bikorwaremezo cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026 gitangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, n’Umuyobozi Mukuru wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine.
Muri uyu mushinga wo guha amazi ikigo cya GS Rushubi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yibukije ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abaturage bahaturiye kuzafata neza ibyo bikorwaremezo.
Ati: “Aya mazi nabageraho muzayafate neza mwumve ko ari ayanyu, kandi natwe tuzafatanya kugira ngo yitabweho afatwe neza. Amazi ari muri bimwe dukenera by’ibanze kuko tudafite amazi biragoye tugire ikindi dukora, nko kugira isuku kandi inoze. Turashimira abafatanyabikorwa ko aya azagezwa ku bikoni no ku bwiherero ku bigo by’amashuri azagezwamo. Rero, abanyeshuri nibo bambere bazadufasha kugira ngo tubungabunge uyu mushinga.”
Habimana Deo, ni umuturage wo mu Murenge wa Juru uturanye n’ikigo cya GS Rushubi, ahamya ko amazi agiye guhabwa iki kigo azanafasha abaturage mu buryo butandukanye.
Ati: “Twishimiye ko tugiye kubona amazi meza yo guteka, kuyanywa, no gutegura ibyo tugiye guteka, gukaraba ndetse no kumesa imyenda twambara. Ni umushinga mwiza cyane kuko udufasha kugira isuku mu ngo iwacu n’ahandi hose.”
Umuyobozi mukuru w’Umuryango Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine yasobanuye ko iki gikorwaremezo kigamije gufasha abana kwigira ahantu heza hari isuku n’amazi meza.
Ati: “Ntabwo ari igikorwaremezo gusa ahubwo ni ukubaka umusingi wo kugera ku burezi bwiza kurushaho. Ibi rero bivuze ko abanyeshuri bagera kuri 4,500 bazaba bigira ahantu heza hafite isuku n’umutekano ibi bikorwa nibimara kubakwa. Tuzirikana rero ko amazi meza isuku n’isukura ari ingenzi mu myigire kuko iyo serivizi z’amazi ziteye imbere, bituma abana bagira ubuzima bwiza bakitabira ishuri ntagusiba.”
Mu myaka 15 ishije Water Aid Rwanda ikorana na Leta y’u Rwanda, hakozwe ibikorwa binyuranye birimo kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 650 ndetse no kuzamura igipimo cy’isuku ku baturage barenga ibihumbi 280. Muri iyi myaka 15 kandi, hanakozwe ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu baturage barenga miliyoni ebyiri.
Uyu mushinga wo kubakira ibigo by’amashuri ibigega bifata amazi y’imvura akanatunganywa ku buryo akoresha mu kuyanywa, kuyatekesha ndetse n’ibindi bikorwa, watangirijwe mu Murenge wa Juru, ukaba uzanakorerwa mu bigo by’amashuri bya GS Kayenzi muri Nyamata na GS Nziranziza muri Shyara; hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri.











