MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abaturage 31 bemerewe ingurane ya miliyoni 17.5Frw

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
01/07/2026

Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yemeje ko abaturage 31 bazahabwa ingurane ikwiye ingana na 17,570,590 Frw ku mitungo yabo yangijwe n’imishinga y’inyungu rusange muri aka Karere ka Kirehe.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yateranye ku wa 30 Kamena 2026, yasuzumye ibijyanye no kwemeza inyandikomvugo y’inama iheruka, raporo z’ibikorwa bya Komite Nyobozi, ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 ndetse na gahunda y’itangwa ry’amasoko.

Hashingiwe ku ibaruwa no 4658/07.05.05 yo kuwa 11/06/2026 yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asaba ko Inama Njyanama yakwemeza urutonde rw’abaturage 31 basabirwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo yangijwe ku mpamvu z’inyungu rusange.

Hashingiwe kandi ku itegeko no 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9 isobanura inzego zemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe bemeje ko abaturage 31 bahabwa ingurane ikwiye ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi Magana atanu na mirongo irindwi na Magana atanu na mirongo icyenda (17,570,590frw) azishyurwa mu bice 2 bikurikira:

Hari abaturage 4 bazishyurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo/Ubwikorezi mu Rwanda(RTDA) bakishyurwa ingurane ikwiye ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi Magana abiri na birindwi na Magana cyenda na mirongo icyenda n’atanu (16,202,995frw) kubera ko imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Kayonza Rusumo.

Hakaba n’abaturage 27 bazishyurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) bakishyurwa ingurane ikwiye ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itandatu n’abiri na Magana atanu mirongo icyenda n’atanu (1,362,595frw) imitungo yabo ikaba yarangijwe mu bikorwa byo gutunganya imiyoboro yo kuhira mu mirenge ya Nyamugali na Mahama.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Dr. Kabera Callixte, yavuze ko izi ngurane zigamije kubahiriza amategeko ateganya ko abaturage bahabwa ingurane ikwiye mbere yo kwimurwa cyangwa mbere y’uko ibikorwa by’iterambere bitangira.

Yagize ati: “Kugira ngo umushinga ubashe gukorwa nuko umuturage aho yimurwa aba yabanje kubona ya ngurane ikwiye, aho rero nibyo bikorwa bitandukanye bizakorwa mu Karere nibyo byagenewe ingengo y’imari kugira ngo aho imishinga izanyura cyane iy’ubuhinzi ndetse n’abandi bangirije ibikorwa n’umuhanda Kayonza -Rusumo aho hari ibikorwa niho hagenewe ingurane izahabwa abaturage mbere yuko iyi mishinga itangira gushyirwa mu bikorwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uturere two mu Burasirazuba tuzakoresha ingengo y’imari y’arenga miliyari 307.7 Frw

Uturere two mu Burasirazuba tuzakoresha ingengo y'imari y'arenga miliyari 307.7 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU