Mu Murenge wa Rukara habarurwa abana 79 babyaye inda z’imburagihe bakava mu ishuri nk’imwe mu ngaruka bagize yo kubyara bakiri bato, muri aba bana 56 bamaze gusubizwa mu ishuri ndetse n’abandi 23 basigaye barashishikarizwa iyo nzira.
Abana basubijwe mu ishuri uko ari 56 bari mu byiciro bibiri, bamwe bagiye mu mashuri asanzwe abandi bagiye mu mashuri y’imyuga, abashimirwa cyane ni ababyeyi b’aba bana kuko ngo abasubiye mu ishuri babikesha ubwitange bw’ababyeyi babo bemera gusigarana abuzukuru babo, aba 23 bataragaruka mu ishuri ni abana babyaye vuba bataragira imbaraga ngo bashobore gusubira mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude vuga ko n’ubwo aba bana bitwa ababyeyi ariko bagomba gusubira ku ishuri kugirango bubake ubuzima bwabo bw’ahazaza neza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iyi ngingo yagize ati: “Icyo tubasaba aba bacikishirije amashuri nibamara kubyara bagomba gusubira mu ishuri.”

Mukankunsi Sylvie ni umwe mu bana babyaye agata ishuri, yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ubu yiga imyuga, yatangiye kudoda abikora ari umwuga akunze
Yakomeje agira ati: “Ubu nshobora gufata igitambaro nkagikata, nkakoramo ijipo inkwiriye, hari aho navuye hari n’aho ndi kugera, ntibiragera aho nifuza cyane ariko hari aho ndi kuva hari n’aho ndi kugera.”
Ubuhamya bw’aba bana babyaye imburagihe bushingira cyane ku buzima bukomeye bagize bwo kwitwa umubyeyi kandi nawe agikeneye kurerwa, ari naho bahera bashima ababyeyi babo babafashije gusubira mu ishuri, bakabarwanaho mu buzima butoroshye babamo dore ko abenshi baturuka mu miryango ikennye.
Mu murenge wa Rukara babifashwamo n’umuryango LWD (Learn Work Develop) mu mushinga bafite wo gufasha no gukumira inda ziterwa abana b’abangavu witwa Masenge Mba Hafi wahaye aba bana ubufasha burimo ibikoresho bitandukanye harimo ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku bitandukanye bikenerwa n’umubyeyi ugiye kubyara cyangwa se uwabyaye.
Mwiseneza Jean Claude ni umuyobozi wa LWD, avuga ko batanze ibikoresho binyuranye byo gufasha abana batwite batarabyara kugirango bazabyare bafite ibikoresho by’ibanze, n’ababyaye bafashwa n’umuryango wa LWD.
Abafashijwe bose hamwe ni 344 muri bya byiciro byavuzwe hiyongeraho “Bakuru” b’abana na ba “Masenge”. Ibyatanzwe bifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni umunani z’amanyarwanda yatanzwe n’umuryango AHF.







