Bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Kinihira (Barija) mu Murenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha kubasanira inzu bubakiwe, bavuga ko zimaze kugaragaza ibimenyetso byo gusaza bikaba ari bimwe mu bibangamira umutekano wabo.
Aba baturage nubwo bashima uruhare rwa Leta mu kububakira amacumbi yabakuye mu buzima bubi, bavuga ko zimwe muri izo nzu zatangiye kwangirika, aho harimo izatangiye kuva n’inkuta ziri kwiyasa, ibintu bavuga ko bibatera impungenge zo kuba zagira ingaruka ku buzima bwabo.
Muri uyu Mudugudu wa Kinihira hubatswemo inzu zigera kuri 44 zituwemo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’indi miryango itishoboye.
Inzu zigera kuri 16 muri zo zatangiye kwangirika abaturage bakaba basaba ko zasanwa.
Izi nzu zatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018, aho buri mwaka hagiye hongerwamo izindi hagamijwe gufasha abari bagikeneye aho kuba.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU batuye muri izo nzu bubakiwe, basaba ubuyobozi kubavugururira kuko inzu zabo bavuga ko ziri kugenda zigaragaza ibimenyetso byo gusaza.
Uwitwa Mukandamage Immaculée avuga ko inzu zimwe zatangiye kuva ndetse n’inkuta zikaba zaratangiye kwiyasa bikaba biteje impungenge. Avuga kandi ko uko iminsi ishira ari nako ikibazo kirushaho gukomera.
Yagize ati: “Zimwe mu nzu dutuyemo zatangiye kuva ndetse n’inkuta hari aho zatangiye kwiyasa, rero ni ibintu biduteje ikibazo gikomeye kuko duhorana umutima uhagaze no gutinya ko igikuta cyatugwaho.”
Batamuriza Joseline na we yemeza ko nubwo bishimira aho bageze batujwe neza, hakenewe igikorwa cyihuse cyo kuvugurura izo nzu, ati: “Turasaba ubuyobozi bw’Akarere kacu kudusanira amazu twubakiwe kugira ngo turusheho kubaho dutekanye kuko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko akenewe gusanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yemeje ko iki kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ariya mazu akenewe gusanwa turakizi kandi kiri muri gahunda y’Akarere. Turimo kubitegura kugira ngo ibikorwa byo kuyavugurura bitangire bidatinze, bityo abaturage bakomeze kubamo batekanye.”
Yongeyeho ko Akarere ka Nyagatare gakomeje gushyira imbaraga mu gufasha abarokotse Jenoside kubona amacumbi meza, binyuze mu kububakira inzu nshya no gusana izishaje.
Ibi ubuyobozi burabivuga bushingiye ku kuba muri uyu mwaka wa 2026 muri uyu Mudugudu harongewemo inzu esheshatu zatujwemo imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri rusange, aba baturage bemeza ko nubwo batewe inkunga yo kubona amacumbi ari intambwe ikomeye, kubungabunga no gusana izo nzu ari ingenzi kugira ngo zikomeze kubafasha kubaho mu mutekano, icyubahiro no mu buzima burambye.







