MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amafaranga Pariki y’Akagera yinjije mu bukerarugendo yiyongereyeho 8%

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/04/2026

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko amafaranga yinjijwe mu bukerarugendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi yiyongereyeho 8% mu gihembwe cya mbere cya 2026 (Mutarama–Werurwe), ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025.

Muri ayo mezi atatu, iyi pariki yinjije arenga miliyoni 1,337,000 z’amadolari ya Amerika, inasurwa n’abashyitsi barenga 11,700, barimo umubare munini w’Abanyarwanda. Ibi bigaragaza ko ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu bukomeje kuzamuka.

Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera bwagaragaje ko iri zamuka rishingiye ku kurushaho kumenyekana kwayo ku rwego mpuzamahanga, aho yashyizwe mu hantu 25 hagomba gusurwa ku Isi mu 2026 n’ikinyamakuru National Geographic n’ibindi bitandukanye birimo ubukangurambaga bwo gusura u Rawanda aribwo ‘Visit Rwanda’ .

Muri raporo igaragaza ibikorwa byakozwe kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2026, hagaragajwe intambwe ishimishije yatewe mu ngeri zinyuranye:

Ku ruhande rw’ubukungu bw’abaturage, ibikorwa bikorerwa hafi ya pariki byinjije arenga 168,226.83$, harimo uburobyi, ubworozi bw’inzuki, ubukorikori, ubuyobozi bw’abakerarugendo bigenga n’imirimo y’ubwubatsi.

Pariki y’Akagera kandi yashoye arenga 158,277$ mu kugura serivisi n’ibicuruzwa mu baturage, inyungu igera ku banyamuryango ba koperative barenga 2,900.

Ku bijyanye n’umutekano, abashinzwe kubungabunga pariki bakoze amarondo bituma hafatwa abantu barindwi bakekwaho ibikorwa by’ubuhigi butemewe, hanatoragurwa imitego 23.

Mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, mu kwezi kwa Gashyantare 2026, hashyizwe utwuma dukurikirana inyamaswa (GPS collars na VHF) ku ntare eshatu n’inzovu imwe, inkura zera 17 n’izirabura 8. Hanakozwe igikorwa cyo kugabanya ubwiyongere bw’intare, aho eshanu z’ingore zatewe imiti ibuza kororoka.

Ibi bikorwa bivuzwe ruguru byafashije mu gukurikirana neza inyamaswa no kongera umutekano wazo muri pariki.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, ikaba ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300; zirimo eshanu z’ingenzi [Big five] zikurura cyane abakerarugendo ari zo: Intare, Inzofu, Inkura, Ingwe, n’Imbogo.

Pariki y’Akagera ikora ku turere twa Kayonza na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026
U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi

16/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Imwe mu mishinga y’ingenzi izatwara asaga miliyari Ebyiri muri 2026-2027

Gatsibo: Imwe mu mishinga y’ingenzi izatwara asaga miliyari Ebyiri muri 2026-2027

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU