Abagore bagera kuri 490 bahuriye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi bahagarariye abandi baturuka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo biyemeje kuba intangarugero mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye no kwigisha abakiri bato indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga umunyarwanda by’umwihariko umunyarwandakazi.
Byagarutsweho kuri uyu wa 26 Mata 2026 mu nteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, yari ifite insangamatsiko igira iti: “Umugore uri uw’agaciro, gira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Muri iyi nteko rusange abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi barebeye hamwe ibikorwa byaranze umwaka wa 2025 ndetse no kurushaho kunoza ibiteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2026.
Bimwe mu bikorwa by’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR byaranze umwaka wa 2025 bishingiye ku nkingi enye z’umuryango FPR Inkotanyi arizo ubukungu, imiberehomyiza, imiyoborere myiza, ndetse n’ubutabera.
Mu bukungu, binyuze muri gahunda umugore mu cyerekezo 2050 haremewe abagore bagera 236 baremewe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 23.6 yateye inkunga imishinga itandukanye yiganjemo iy’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi buciriritse.
Muri gahunda yo kurengera ibidukikije haremewe abagore bagera 3,442 baremewe gaze ndetse n’imbabura mu rwego rwo kugabanya ibicanwa no kurengera ibidukikije muri gahunda ya Nkunganire.
Muri gahunda yo guteza imbere umugore kandi hashinzwe amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya agera kuri 223 abunganira mu mishanga mito mito yo kwiteza imbere.
Abagore kandi mu rugamba rwo guhangana n’ubushomeri babashije guhanga imirimo mishya igera kuri 772 yahaye akazi abantu b’ibyiciro bitandukanye birimo abagabo, urubyiruko ndetse n’abagore bagenzi babo bituma bashobora kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu mibereho myiza, urugaga rw’abagore rwabashije gufasha abangavu bari barataye ishuri kubera kubyara bataruzuza imyaka y’ybukure, aho abagera kuri 152 bashoboye gusubira mu ishuri, naho abana bagera kuri batatu bakuwe ku muhanda bongera guhuzwa n’imiryango ndetse basubizwa no mu ishuri.
Mu miyoborere myiza n’ubutabera hatanzwe ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku bigo by’amashuri bigera 143 binyuze muri gahunda ya Nganiriza mubyeyi, naho mu kugabanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu hakozwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho mu kurwanya amakimbirane mu miryango, ingo zigera kuri 712 zarigishijwe zinahabwa amahugurwa biciye mu cyumba cy’umuryango mwiza.
Bimwe mu biteganijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2026 n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, birimo kugira uruhare mu kongera abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, hazatangwa ibiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda ku bigo by’amashuri bigera 143, mu rwego rwo guhosha no gukumira amakimbirane hazubakwa icyumba cy’umuryango mwiza muri buri kagari.
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo Bamurange Mukamuhire Solange avuga ko muri iyi nteko habayeho gukeburana kugira ngo habeho umuryango ushikamye.
Aragira ati: “ Turasaba ba mutima w’urugo kugira intego, uko umunsi urangiye yibaze ngo bwije nkoze iki, niyibaza ngo bwije nkoze iki, bizamufasha gukurikirana inshingano ze nk’umubyeyi, icyo dusabwa ni ukutadohoka , tumenye inshingano n’imirimo itunga urugo tubamo ndetse n’inshingano z’ubuyobozi mu miryango yacu, mu kubihuza rero twongeye kwibutsa ba mutima w’urugo inshingano zabo kugira ngo he kugira na kimwe gitakara. Twasabye kandi ba mutima w’urugo kwirinda kugendera mu bigare ahubwo ko bagomba kwita ku miryango yabo kuko ntawe ugomba kureba uko undi abayeho ngo ashake kumera nka we kandi nta rugo rumera nk’urundi.”
Bamwe mu bagore baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko nyuma yo kuva muri iyi nteko bagiye gufatanya na bagenzi babo bari hirya no hino mu midugudu mu kubaka umuryango uhamye wubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ntawumenyaye Theonila atuye mu Murenge wa Remera, yagize ati: “ Ubu tugiye kujya mu ngamba dukurikirane uburere bw’abana bacu mu miryango tubereka inzira nziza bakwiye kunyuramo kugira ngo mu gihe kizaza tuzabe dufite umuryango mwiza, kuko bimwe mubituma imiryango igira ibibazo ni ukubura abajyanama cyangwa kugira abajyanama babi, ugasanga umubyeyi yibera mu kabari ntagire umwanya wo kwegera umwana ngo amuganirize amugire inama, cyangwa abandi ugasanga bari mu bigare arashaka kwitwara nk’uko mugenzi we yitwara ntanyurwe n’uko ari ngo amenye uwo ari we n’icyo ashaka; bikaba byatuma murugo haduka amakimbirane.”
Imihigo y’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR inkotanyi rwari rwiyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2025 mu karere ka Gatsibo yeshejwe ku kigero cya 99% intego y’uyu mwaka akaba ari ukuzesa imihigo ku kigero 100%.











