MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umugabo yishwe n’inzoga yari yahawe nk’intego

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
17/01/2020
Umugabo yazize kunywa inzoga yo mu bwoko bwa vodka nk'intego. (Ifoto: Internet)

Umugabo yazize kunywa inzoga yo mu bwoko bwa vodka nk'intego. (Ifoto: Internet)

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama mu Karere ka Rwamagana mu  Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Sasabirago, umugabo witwa Bajyinama John yishwe n’inzoga yategewe na bagenzi be ananirwa kuzimara .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Zamu Daniel yabwiye muhaziyacu.rw ko Bajyinama yishwe n’inzoga eshanu za vodka z’intego yari yashyiriweho ubwo yaravuye mu kazi ko kubaka akemera ko yazimara ariko bikarangira anyweye enye iya gatanu ikamunanira.

Ati: “Amaze kunanirwa n’iya gatanu bahise bamujyana iwe agezeyo ahita apfa, ntabwo yaguye aho ngaho ahubwo yaguye iwe mu gihe biteguraga kumujyana kwa muganga, hakurikiyeho kujyana umurambo we kubitaro kugira ngo hakorwe isuzuma bapime bamenye niba yishwe nizo nzoga cyangwa niba yishwe n’ibindi.”

Zamu Daniel yakomeje avuga ko abamutegeye bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ikurikirane imenye niba ibivugwa ari ukuri, naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa gupimwa.

Bajyinama John warufite imyaka 28 y’amavuko, asize umugore n’umwana umwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera FC yanganyije na AS Kigali bituma iguma kumwanya wa Gatandatu n'amanota 24

Masudi yavuze igituma Bugesera FC idatsinda asaba abayobozi kugikosora

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU