Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yibukije ko umuryango ari wo nshingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, ko umuryango utariho n’ u Rwanda rutabaho, avuga ko ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Nasho, mu Kagari ka Cyambwe mu gusoza ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire[GAD] bwari bumaze igihe kigera ku kwezi, aho imiryango 156 yiganjemo iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranyijwe mu ruhame.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yagize ati: “Umuryango ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Buriya umuryango utariho n’u Rwanda ntirwabaho. Ni ngombwa rero ko mukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, mukumva ko ari n’inshingano zanyu, buri wese mu bagize umuryango, umugabo, umugore n’abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Karahamuheto Claudius ni we wakiriye indahiro z’abiyemeje gusezerana no kubana byemewe n’amategeko; aho yasobanuye ko imiryango yasezeranyijwe yigishijwe bihagije ibijyanye no kwimakaza imibanire myiza, ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko; ikemera gusezeranywa.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yashimiye imiryango yasezeranye kubana byemewe n’amategeko, ayisaba kubana neza, kugeza bashaje no ku gupfa.
Yagize ati: “Turabasaba gukomeza urukundo mufitanye. Turabifuriza kuramba, muzabane nta makimbirane, muzasazane kugeza gupfa nk’uko tubyemera, buriya iyo wasezeranye n’umuntu ubundi ni burundu, muzarinde mugera muzabukuru mukibana kandi mukundana.”
Yakomeje agira ati: “Muharanire kugira ingo zanyu ijuru rito nk’uko abemera Imana tubyemera. Turashaka ijuru rito mu ngo zanyu. Ntidushaka kuzumva ubutane iwanyu cyangwa amakimbirane ukundi, nimugerageze mubere bagenzi banyu inyenyeri.”
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko nubwo hari intambwe igenda iterwa mu kwimakaza imibanire myiza, hari byinshi bicyugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu miryango, abana bata ishuri, ubuzererezi, ubusinzi, inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge biri no mu rubyiruko, isambanywa ry’abangavu, igwingira ry’abana; imiryango ibana itarasezeranye, n’ibindi
Iyi Minisiteri igahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyo bibazo bikizitiye iterambere ry’umuryango nyarwanda; kugira ngo habeho kubaka umuryango ushoboye, ubanye neza kandi utekanye.
Uretse kuba imiryango 156 yasezeranyijwe ikaba yatangiye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gusoza ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire[GAD], bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ihame ry’uburinganire, inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera umwana’ i Nasho hari n’imiryango yavuye mu makimbiranye yanyuze muri gahuhda ya “Ndi Inyenyeri mu muryango 100 yashimiwe inahabwa ibyemezo by’ishimwe; imiryango itandatu yorojwe inka.














