MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Gukora siporo byongereye urukundo mu ngo zabo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
23/03/2026

Hari bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kayonza bakina Basketball bahamya ko uyu mukino wahinduye imibereho mu ngo zabo ndetse ubu urukundo rwariyongereye hagati yabo.

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, ku kibuga cya Nyamirama habereye imikino yo kugaragaza impano no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore ubusanzwe uba ku ya 08 Werurwe, ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’Umuryango Shooting Touch

Ubuhamya butangwa na bamwe mu batuye i Nyamirama, bishimira ko siporo yabafashije guhindura imyumvire mu mibereho yabo nk’uko Uwemeyimana Pelagie, umaze imyaka itanu ndetse n’umwe mu bana be aho yiga ku ishuri abifashwamo n’uko azi gukina Basketball

Yakomeje agira ati: “Kuva twatangira siporo mu ugo rwacu byarahindutse, yongereye urukundo kurusha uko twari turi, yaba hagati yanjye n’umugabo n’abana twese ubuzima bwarahindutse.”

Uwimana Belancile nawe ahamya ko umukino wa Basketball watumye ahindura imyumvire, yagize ati: “Ubu siporo twayihaye agaciro ariko mbere twabifataga nk’uburara, byari bigoranye ko twakumvikana murugo, ariko ubu twese twarasobanukiwe ahubwo usanga twararushijeho kunga ubumwe.”

Hari undi mukecuru w’imyaka 75 na we ukina uyu mukino w’amaboko, yemeza ko siporo yamufashije kuva mu bwigunge, ahubwo buri munsi aba yumva yajya guhura n’abandi, dore ko bakina ku wa mbere no ku wa kane, ni ukuvuga ku minsi ibiri mu cyumweru.

Masengesho Elina ni umwe mu bagize komite y’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kayonza yemeza ko bafite ingamba zo kongera imbaraga mu bukangurambaga ku bagore kugira ngo bakore siporo kuko iyo umugore atinyutse agakora siporo bimuhuza n’abandi bagatekereza ku iterambere ndetse bikamurinda indwara zitandura; ibi kandi byose bijyana n’ubusabane mu ngo zabo n’abaturanyi babo.

Baguma Sacha ni Umuyobozi muri Shooting Touch Rwanda ahamya ko Basketball bayifashisha mu guhuza abaturage no kubigisha, yakomeje agira ati: “Siporo yabaye umuhuza, yaba abaturage, urubyiruko, abana, aba bose baba bafite ahantu ho kuganirira nyuma yo gukina.”

Yemeza ko ibi byose biba bigamije kwigisha abaturage akamaro ka siporo mu kwirinda indwara, kubungabunga ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko; no kumenya akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.

Byari ibyishimo ku bafana (foto: ReboundRealms)

Ababyeyi baje kureba impano zo muri Basketball (foto:ReboundRealms)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje gutera impungenge

Iburasirazuba: Ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje gutera impungenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU