MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe :  Umugabo yishe undi akoresheje icupa

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
16/01/2020
Mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe umugabo yakubiswe icupa mu nda no mu mutwe,  ahita apfa (Ifoto: Internet)

Mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe umugabo yakubiswe icupa mu nda no mu mutwe, ahita apfa (Ifoto: Internet)

Mu Murenge wa Nasho, umugabo witwa Nzabandora  Claude yakubiswe icupa mu nda no mu mutwe,  ahita apfa.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020,  bitewe ngo nuko atari yumvikanye na nyir’akabari ku nyemezabwishyu yari amuhaye.

Aya makuru muhaziyacu.rw imaze kuyahamirizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Nzirabatinya Modeste, avuga ko byabereye  mu isantere ya Murindi, mu Kagari ka Rugoma, n’uko byagenze.

Yagize ati: “Ni abantu barwaye bapfa facture (inyemezabwishyu), Nyir’akabari witwa Hakizimana Jean de Dieu, yashwanye n’umukiriya witwa  Nzabandora Claude. Byatangiye kare kuko bafunze akabari nka saa sita z’ijoro bagumamo ari babiri baharira, yamukubise icupa saa cyenda (zo mu rukerera), uwo mugabo aradandabirana, asohoka mu kabari yigenza ariko ageze hanze yikubita hasi, Abanyerondo ni bo bamuteruye bamujyana kwa muganga ariko agerayo yashizemo umwuka.”

Nzabandora Claude wakubiswe icupa nyuma agapfa yari umugabo w’imyaka 30, ufite umugore n’abana. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho bwemeza ko nta makimbirane yari asanzwe azwi afitanye n’uwamukubise icupa.

Gitifu Nzirabatinya uyobora Umurenge wa Nasho avuga ko ibintu byo guhungabanya umutekano muri ubu buryo bitari bisanzwe, ngo hakaba hagiye kubaho guhumuriza abaturage.

Ati: “Ubu tugiye guhumuriza abaturage ntunabigishe, ntabwo ari ibintu dusanzwe tubona iwacu, ariko abantu bakwiye kunywa mu rugero kandi bagiranye ikibazo nta mpamvu yo kurwana kandi hari ubuyobozi, bakatwiyambaje tukabafasha.”

Nzabandora Claude wapfuye umurambo we  uri  gukorerwa isuzuma ku  Kigo Nderabuzima cya Mulindi, mu gihe uwamukubise icupa (Hakizimana Jean de Dieu) we  yashyikirijwe ubugenzacyaha  kuri Sitatiyo ya RIB Nasho.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Hasigaye ukwezi kumwe utarakoreye urwuri rwe akarwamburwa

Hasigaye ukwezi kumwe utarakoreye urwuri rwe akarwamburwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU