Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashishikariza abahinzi gukoresha ifumbire y’imborera iboze neza itarimo ibyatsi, kuko iyo ifumbire itaboze neza byorohereza udukoko tuzwi nka mukondo w’inyana kororoka tukangiza ibyo bahinze.
Utu dukoko twa mukondo w’inyana twibisira imizi y’igihingwa bigatuma igihingwa cy’uma imburagihe. Muri Gatsibo ibihingwa byibasiwe na mukondo w’inyana kurusha ibindi ni ibishyimbo, ibirayi, ndetse n’ibigori, mu gihembwe cy’ihinga cya A 2026 gusa, mukondo w’inyana yangije ibihingwa ku buso bungana na hegitari 416 hirya no hino mu karere, aho kuri site z’ubuhinzi (FOBASI) 403 izigera kuri 12 murizo zifite ikibazo cya mukondo w’inyana.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Gatsibo Nsigayehe Ernest asaba abahinzi ko bagomba kujya bategura imirima yabo hakiri kare mu gihe imvura iri kugwa, bagakuramo ibyatsi kuko iyo imvura ibisanze mu murima bituma mukondo w’inyana yororoka byihuse.
Aragira ati: “Mu gihe ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kigikora ubushakashatsi ku cyakorwa ngo mukondo w’inyana icike, turasaba abahinzi kujya bategura imirima yabo hakiri kare, imvura ntigwe ngo isange ibyatsi bikiri mu murima kuko iyo imvura isanze ibyatsi mu murima bifasha cyane mukondo w’inyana kororoka, ikindi ni ugukoresha ifumbire y’imborera iboze neza itagifite amase akiri mabisi kuko na byo bikurura mukondo w’inyana.”
Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko mukondo w’inyana ibinganya imibereho y’umuhinzi kuko nta buryo buhari bwo kuyirwanya bwizewe.
Niyondeba Valantine umuhinzi mu kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo, yavuze ko mukondo w’inyana ibangamye cyane kuko ngo ushobora guhinga ariko wajya gusarura nibyo washoye ntubibone.
Ati :” ugahinga ahantu wagakuye nk’imifuka itanu, n’umwe kuwubona bikagorana kubera mukondo w’inyana, noneho nkabaguza amabanki bagashora mu buhinzi usanga babigiriramo igihombo kinini cyane, kandi noneho iyo tubajije abagoronome batubwirako nta muti uraboneka uhangana na mukondo w’inyana, urebye biratugoye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard asaba abahinzi ko aho bishoboka bajya babanza kuraza imbuto mu mumazi mbere yo gutera, abakoresha ifumbire y’imborera bakareka ikabanza ikabora neza, akanizeza abahinzi ko ku bufatanye na (RAB) hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe icyakorwa.
Aragira ati: “Dusaba abahinzi gukurikirana bakareba niba imyaka itameze, bakahita bongera bagatera indi. Ikindi ni ukwirinda gukoresha ifumbire y’imborera ikiri amase, kuko bikurura mukondo w’inyana. Hari n’uburyo abahinzi bakoresha bwo kubanza kuraza imbuto mu mumazi mbere yo kuyitera, cyangwa bakabanza kuyiteraho ivu. Ibyo byose ni uburyo abahinzi bakoresha mu buryo bwo kwirwanaho mu gihe tugitegereje ubushakashatsi bwa (RAB). Turavugana umunsi ku munsi barabizi ko ari ikintu gihangayikishije.”
Ibyanya by’ubuhinzi bitunganije hirya no hino mu Karere ka Gatsibo bigera kuri 403 muri uyu mwaka wa 2026, muri ibyo byanya bitandukanye bizahingwaho ibihingwa bitandukanye birimo ibigori kuri hegitari 884, ibishyimbo kuri hegitari 1,132, umuceri kuri hegitari 1,311 ndetse na soya izahingwa ku buso bungana na hegitari 570.






