Dr. Munyaburanga Edouard usanzwe ari rwiyemezamirimo mu bikorwa bijyanye no gushora imari mu burezi akaba nyiri kigo cy’ishuri ry’icyitegererezo rya Highland School riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, niwe watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera-PSF mu Karere ka Bugesera asimbuye Asiimwe Joana utongeye kwiyamamariza uyu mwanya.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026, ubwo mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Bugesera haberaga amatora y’abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera muri aka Karere yo gutora abagize Komite Nyobozi n’akanama nkemurampaka muri uru rugaga ku rwego rw’Akarere.
Dr. Munyaburanga watorewe kuyobora PSF mu Karere ka Bugesera yavuze ko agiye gushyira imbere gahunda yo kureshya abashoramari banini ngo baze gukorera ibikorwa byabo muri aka Karere.
Yagarutse kandi ku nshingano n’imikorere bikwiye kuranga abikorera, agaragaza ko bakwiye gushyira imbere kubaka no guteze imbere Abanyarwanda, ati: “Twumve ko tutikorera dukorera Abanyarwanda; kuko kugira ngo tubone iterambere ni uko tuba twateje imbere abandi. Iki nicyo kintu nifuza ko dushyiramo imbaraga. Niba ufite hoteli cyangwa ishuri, wumve ko utikorera ku nyungu zawe ukorera Abanyarwanda; ibisagutse kuri bya bindi Abanyarwanda babonye akaba aribyo ubonamo ya nyungu.”
Yijeje abamugiriye icyizere ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kuzashyira imbaraga mu kureshya abashoramari banini kugira ngo bagane Bugesera bayishoremo imari irusheho gutera imbere.
Ati: “Ikintu cyambere ni ugushaka abandi bashoramari n’abandi bacuruzi banini kugira ngo baze bateze Akarere kacu imbere, tugashyira hamwe, tugakora ishoramari rikomatanyije twese tugizemo uruhare kandi dufatanyije n’ubuyobozi. Rero ndizeza ko duzafatanya guteza imbere uru rwego rwa PSF imbere muri kano karere ka Bugesera.”
Asiimwe Joanna wasimbuwe kuri uyu mwanya, yashimiye Ubuyobozi bwashyizeho urwego rw’abikorera ndetse bukaruha amahirwe yo guhagararirwa mu nzego zifata ibyemezo.
Ati: “ Ndashimira ubuyobozi bwacu bwaturebereye kure buturebera ibikenewe nk’abacuruzi. Habayeho gushyiraho urwego rw’abacuruzi; ubundi ntibyabagaho, hanyuma basanga nanone bitanoze bongeramo ko uzajya ahagararira abacuruzi azajya mu nama njyanama y’Akarere kugira ngo agire ubuvugizi ku bacuruzi bagenzi be. Icyo ni ikintu cy’ingenzi dushimira Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo.”
Muri aya matora, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rufite akamaro kanini mu iterambere ry’Akarere, yizeza abanyamuryango ba PSF mu Karere ka Bugesera ubufatanye.
Ati: “Turabishyimiye kandi turabizeza ubufatanye kuko iterambere ry’Akarere ritarimo ibyiciro bikagize ntabwo riba ryuzuye. Ntabwo wavuga ngo Akarere kateye imbere cyane PSF (Abikorera) iri inyuma, ntabwo bishoboka. Ni ngombwa rero ko dufatanya.”
Inzego z’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere zatowe, ni abantu batatu (3) bagize Komite Nyobozi n’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu barindwi (7) ku rwego rw’Akarere.
Abagize Komite Nyobozi batowe ni Dr. Munyaburanga Edouard watorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’Abikorera, Musabyimana Jean Baptiste atorerwa mu mwanya wa Visi Perezida wa mbere (1), naho Niyoyita Peace atorerwa umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri (2).
Mu bagize Akanama Nkemurampaka, hatowe Niyomugabo Nicolas, Muhizi Patrick, Mahoro Isaac, Mukamisha Annet, Karasira Wensislas, Kayitesi Cecile na Umutoni Noella.













