Abakora akazi ko gucuruza inyama bazwi nk’ababazi bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma bahangayikishijwe n’igihombo bari guterwa no gukorana n’ibagiro riherutse gufungurwa, bavuga ko ikiguzi cyo kuribagishirizamo gihanitse, bakanenga n’imwe mu mikorere yaryo bavuga ko itanoze.
Iri bagiro, riherereye mu Murenge wa Kibungo hafi y’isantere izwi nko mu Irebezo, ryafunguwe mu mpera za 2019. Ryubatswe n’umuntu wikorera mu gihe cy’imyaka itatu, ryuzura ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 350.
Rimaze kuzura Akarere ka Ngoma katanze umurongo w’uko abacuruzi b’inyama bo mu mirenge ya Remera, Kazo na Kibungo ari bo bajya bajyanamo amatungo y’ihene n’inka akabagirwamo, mu rwego rwo kunoza imibagire no kwimakaza isuku.
Abacuruzi b’inyama baganiriye na muhaziyacu.rw (basabye ko amazina yabo adatangazwa) bahuriza ku kugaragaza imbogamizi bari guhurira na zo mu gukorana na ryo.
Umucuruzi wo mu Murenge wa Kazo yagize ati: “Baduca amafaranga menshi kuko iyo inka tuyigejejeyo baduca ibihumbi 12frw, kuyijyana n’andi mafaranga uha uyishorera kuko aho mbere natangaga 1000frw, ubu uyishorera mwishyura ibihumbi bitatu, habaye kure. Hakaba ikindi kibazo gikomeye cyane cyo gutinda kubona inyama kuko ibagiro rifite akamoto kamwe gusa, nko ku bunane bwo twarahombye cyane, kuko uwa nyuma yacuruje saa sita z’amanywa kandi twari twajyanye inka nijoro saa yine.”
Umucuruzi wo mu Murenge wa Kibungo ati : “Ariya mafaranga (ibihumbi 12) ahamyeho ntacyo twaba dukemuye, kuko inyama ntabwo byemewe kuzongeraho igiciro, ugira amatike akujyanye, ayo kujyana inka, ayo baduca yo kubagisha;… turahomba pe keretse niba bashaka ko dufunga imiryango.”
Mugenzi wa bo ukorera mu isoko ry’Akarere ka Ngoma na we ati: “Ibihumbi 12 ni byinshi, iyo tugezeyo turanasora 2,200frw, ku buryo ujya gusanga ku mafaranga twaranguye inka harenzeho nk’ibihumbi birenga 20, ku buryo muri aya mezi ahubwo turi gukorera mu bihombo.”
Icyo aba bacuruzi b’inyama bifuza ngo nuko nibura kubaga inka byaba ibihumbi 10frw. Kandi n’ipikipiki imwe ibagiro rifite kugeza ubu, ikongerwa kuko ngo ibakereza ‘hari igihe abantu baza kugura inyama bakazibura bakigira ahandi kuko ziba zitaratugeraho’.

Mu bindi abo bacuruzi bahurizaho bashima, ni isuku irangwa mu ibagiro rigezweho rya Kibungo. Ariko bakanenga uburyo bukoreshwa mu kwica inka muri iri bagiro, aho mbere yo kuyikata ijosi habanza hakoreshwa amashanyarazi, bakanenga ko inka ‘ishirira, ikajya kubagwa amaraso yayishizemo’.

Mu kiganiro kihariye muhaziyacu.rw yagiranye nyir’ibagiro rya Kibungo Gatete Pascal yasobanuye ko mu mezi abiri rimaze rikora ikigereranyo cy’amatungo ahabagirwa ari ihene 500 n’inka 150 mu kwezi, zo muri ya mirenge itatu ya Remera, Kazo na Kibungo.
Gatete avuga ko nta kibazo abona mu kuba afite ipikipiki imwe igeza inyama muri iyo mirenge, ati: “Abo barabeshya, ahubwo twe tubura n’izo dutwara. Imodoka imwe kugeza ubu nta kibazo ariko nitwagura akazi n’imodoka tuzazongera, kuko aka kamodoka gashobora gutwara inka esheshatu icyarimwe.”
Naho ku giciro cy’ibihumbi 12frw abacuruzi bifuza ko cyagabanywa, Gatete yagize ati: “Igiciro ntabwo ari kirekire, ahubwo twarabagabanyirije, twabanje no kugirana inama na bo n’akarere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nyiridandi Mapambano Cyriaque avuga ko hagiye kubaho guhuza abacuruzi b’inyama na nyir’ibagiro kugira ngo imbogamizi bamwe bagaragaza zishakirwe umuti.
Ati: “Tugiye kongera twicarane na bo tuganire, turebe niba koko hari aho baba babangamiwe. Iby’imodoka itwara inyama, twari twumvikanye n’umushoramari waryubatse (Gatete Pascal) ko uko abamugana biyongera na we yongera uburyo bwo gutwara inyama kugira ngo zigezwe kuri ba nyirazo vuba, turaza kumwegera na we. Gusa ririya bagiro ntabwo riramara igihe kinini, kandi koko imodoka imwe ni ntoya.”
Ibagiro rya kijyambere rya Kibungo ngo rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi. Ikiguzi cyo kubaga ihene ni 1500frw.
Mu byo rigikennye harimo ibyumba bishyirwamo inyama zikagumana ubuhehere (Chambres Froide), n’ imodoka zifite ubushobozi bwo gukonjesha ku buryo inyama zishobora gutwarwa urugendo rurerure ntizitakaze ubuziranenge.





