MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abajyanama b’Akarere ka Bugesera batangiye ibikorwa byo kwegera no kumva abaturage

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
21/02/2026

Mu rwego rwo guha abaturage umwanya uhagije wo kuganira n’Abajyanama kandi babagezeho ibyo bifuza ko bazakorerwa mu mwaka w’ingengo y’imari itaha ya 2026/2027, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batangiye igikorwa ngarumwaka cyiswe ‘Icyumweru cy’Umujyanama’

Muri iyi gahunda n’abagize Inama Njyanama kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rw’Akarere bazagira umwanya uhagije wo kwegera abaturage bahagarariye.

Igikorwa cyo gusura abaturage, cyatangiriye mu Murenge wa Mwogo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2026, aho Inama Njyanama yagaragarije abaturage ibikubiye mu bikorwa bizibandwaho mu Cyumweru cy’Umujyanama.

Perezida w’Inama Njyamana y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin atangiza ku mugaragaro Icyumweru cy’Umujyanama, yavuze ko kigamije kumva no kujya inama ku bibazo bitandukanye biba biri mu baturage no kubashishikariza gahunda za Leta.

Ati: “Iki cyumweru ni umwanya mwiza wo kugira ngo twegere abaturage; abajyanama bamanuke bajye mu mirenge bafate umwanya uhagije wo kuganira n’abaturage ku bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati: “Ni ukugira ngo kandi tugire umwanya wihariye wo kubashishikariza gahunda za Leta ariko tugire n’umwanya wo kumva no kujya inama ku bibazo bitandukanye tuba dufite mu baturage.”

Munyazikwiye kandi yagarutse ku gikorwa cyakozwe cyo gushimira Inama Njyanama z’Imirenge zahize izindi mu Karere ka Bugesera.

Ati: “Mu gutangiza iki cyumweru cy’umujyanama twari twifuje ko twakora isuzuma ry’imikorere y’Inama Njyamana , n’isuzuma rishingiye ku mikorere yazo nk’uko itegeko rishyiraho Inama Njyanama ribigena. Harimo kureba ibyemezo byafashe n’uko byakorewe raporo n’uko zatanzwe, uko ziterana n’Inshingano z’umurenge zo gufasha Inama Njyanama gukora. Ariko kandi byari no kugira ngo dushishikarize abatabikora neza nabo babashe kubikora. Twiteze rero ko muri iki cyumweru harimo kuzamura imyumvire y’abaturage kuri gahunda zitandukanye za Leta, no kurushaho kwegera abaturage muri rusange kugira ngo bahabwe ibisubizo ku biba byaratekerejweho.”

Muri iki cyumweru, Abajyanama bazakora ubukangurambaga mu baturage mu rwego rwo kubibutsa gukomeza kurushaho gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gutanga Ejo Heza; gutanga imisoro n’amahoro, kwita ku miturire myiza, Isuku n’isukura, kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ubukangurambaga ku bana bata amashuri no kuyabagaruramo, ndetse no gushishikariza abaturage kwitabira no gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umuturage ku isonga, Imiyoborere Myiza, Iterambere ryihuse”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin(iburyo) yavuze ko mu cyumweru cy’umujyanama uzaba umwanya mwiza wo kumva abaturage
Hashimiwe imirenge yahize indi mu kugira Inama Njyanama y’umurenge ikora neza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

‘Bye bye Vacance’ ababyeyi b’i Nyagatare basabwe kwitegura neza itangira ry’amashuri ryegereje
Amakuru

‘Bye bye Vacance’ ababyeyi b’i Nyagatare basabwe kwitegura neza itangira ry’amashuri ryegereje

24/08/2026
Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abantu babiri baburiye ubuzima mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda

Abantu babiri baburiye ubuzima mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU