Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwaganirije abakozi bashya 20 b’urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano, DASSO, bubagira inama y’uko bakitwara n’uburyo bagomba gutanga umusaruro mu kazi kabo batabangamiye umuturage ahubwo bagamije kumuha serivise inoze kugira ngo akomeze abe ku isonga.
Aba ba Dasso bashya 20 baherutse kurangiza amahugurwa mu cyiciro cya cyenda(Intake 09) bamaze iminsi batangiye gukora muri aka Karere.
Baganirijwe ku miterere y’akarere, imiterere y’inzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage, berekwa uburyo bagomba gukorana mu gutanga amakuru no gutanga serivise mu baturage ndetse banashishikarizwa kwirinda ruswa nka bagiye gukorana n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yabaganirije hamwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: “Twababwira ko intego y’inzego z’ibanze ari ugutanga serivise nziza ziganisha umuturage ku isonga. Hari bimwe byagiye bigaragara kuri bagenzi babo birimo ruswa, birimo ubusinzi n’izindi ngeso zitari nziza ndetse ubu bakaba batakiri mu kazi; nibyo tubabwira kuko bo baracyari bashya.”
Meya Niyonagira akomeza agira ati: “Ni urubyiruko baracyari bat, ni ukubagira inama y’uko bakitwara kugira ngo batazateshuka bakavuga ngo ntitwahanuwe.”
DASSO, Ndihokubwayo Raban yavuze ko bagiye guha abaturage serivise babakeneyeho zitishyurwa.
Ati: “Nk’uko umukuru w’Igihugu ahora abivuga ko umuturage agomba guhora ku isonga, icya mbere ni uguha serivise umuturage akeneye mu gihe aje atugana kandi inyuze mu mucyo kandi serivise itagurishijwe.”
Muhoracyeye Alice, yavuze ko babashishikarije gukorera ku gihe, gutanga amakuru ku gihe, kwirinda inzoga z’inkorano kuko babonye ingaruka zazo ndetse bahora bazibona.
Yakomeje agira ati: “Abayobozi ndabizeza ko icyizere badufitiye natwe tuzacyibereka, tuzakorana imbaraga dukorane umurava kandi dutangire amakuru ku gihe kandi ndizeza n’abaturage bacu ko tuzanye imbaraga nshya kandi bazabitubonamo.”
Aba ba Dasso 20 baje basanga abandi 122 bakorera mu Karere ka Ngoma.








