Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isukura n’Isukura (WASAC) cyahumurije abatuye mu Mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze hafi icyumweru kiri hafi gukemuka, nyuma y’uko hagaragaye ikibazo tekinike ku ruganda rutunganya amazi rwa Mirama, nk’uko bigaragara mu butumwa WASAC yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X.
WASAC igaragaza ko uru ruganda rutunganya amazi rwa Mirama ruherereye mu Murenge wa Nyagatare, rwagize ikibazo tekinike bituma amazi adatangwa uko bisanzwe mu bice bitandukanye by’umujyi n’inkengero zawo.
Ni ubutumwa bwatambukijwe kuri uyu wa 17 Gashyantare bugira buti: “Turamenyesha Abafatabuguzi bacu batuye mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga mu tugari twa Nyagatare, Barija, Nsheke na Nyarupfubire, ko badafite amazi kubera ikibazo cya Tekiniki ku ruganda rutunganya amazi rwa Mirama. Turi gukora ibishoboka byose ngo ducyemure ikibazo, basubirane amazi. Tubiseguyeho.”
Icyakora, ubuyobozi bw’iki kigo bwemeje ko abatekinisiye bari gukurikirana iki kibazo ku buryo bwihuse kugira ngo amazi agaruke vuba.
WASAC yagize iti: “Nk’uko twabitangaje, ibura ry’amazi i Nyagatare ryatewe n’ikibazo cya Tekiniki k’uruganda rutunganya amazi rwa Mirama. Turi gukora ibishoboka byose ngo ducyemure ikibazo ,vuba hashoboka abaturage basubirane amazi.”
Mu gihe amazi ataraboneka, bamwe mu baturage bavuga ko byabagoye cyane kuko amazi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Umuturage witwa Mukamana Claudine utuye mu Kagari ka Barija yagize ati: “Tumaze iminsi tujya kuvoma amazi mu bishanga, kandi si meza nk’ayo twahabwaga na WASAC.”
Undi muturage, Habimana Jean Pièrre, yavuze ko ibura ry’amazi ryatumye ubuzima buhagarara mu buryo bumwe na bumwe. Ati: “Abana basigaye bajya ku ishuri batoze kubera kubura amazi, ijerekani turi kuyigura 500Frw kandi tutanizeye ko ari meza.”
Na ho Nyirahabimana Beatha we yavuze ko bafite impungenge z’ubuzima kuko amazi yo mu bishanga ashobora guteza indwara.






