Ibikorwa byo kubaka inzu zizimurirwamo imiryango 96 izavanwa mu kirwa cya Sharita igatuzwa mu Kagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru aho izaba ishobora kubona serivisi hafi ikanegera ibikorwaremezo, kuri ubu izi nzu zigeze kuri 40% aho biteganyijwe ko mu kwezi kwa Mata 2026 zizaba zuzuye bagatangira kuzibamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko iyo imiryango 96 igituye muri Sharita ngo itazarenza mu kwezi kwa Mata 2026 itarimurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko imirimo iri kwihutishwa kugira ngo ibikorwa byo kwimura aba baturage bitangire gukorwa.
Yagize ati: “Turi kubaka inzu z’imiryango 96, duteganya ko imibare ikomeza gushakishwa no kureba ko ntawe twibagiwe. Biteganywa ko tubimura muri aya mezi abiri ari imbere, turifuza ko mu kwezi kwa Kane baba baramaze kwimurwa, kandi twibwira ko zizafasha kugira ngo bimuke kandi neza, hanyuma basange ibikorwaremezo, imibereho n’umutekano bijyanye n’ibyo u Rwanda twifuza, babibone hakuno (y’ikirwa cya Sharita).”
Muri site ya Kivusha ahazimurirwa iyo miryango, hari kubakwamo inzu 48 zo mu bwoko buzwi nka “Two in one” aho inzu imwe ituzwamo imiryango ibiri.
Umushinga wo kubaka izi nzu, uzuzura utwaye asaga miliyoni 715 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo harimo uruhare rw’Akarere, urw’Abafatanyabikorwa, ndetse n’umuganda w’abaturage.
Imirimo yo kubaka izi nzu yatangiye ku itariki ya 19 Nzeri 2025, ikaba iteganya gusozwa mu mpera z’ukwezi kwa Mata 20226.
Abaturage batuye mu kirwa cya Sharita, batangiye kukimurwaho mu mwaka w’ 2017 ubwo mu cyiciro cya mbere himurwaga imiryango igera kuri 23, nyuma mu mwaka wa 2023 himuwe indi miryango 60, aho yegerejwe ibikorwa by’amajyambere nk’amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi bikorwa biri muri gahunda za Leta zigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Akarere ka Bugesera kandi gatangaza ko muri uyu mudugudu wa Kivusha hazahita hubakwa irerero, ivuriro ry’ibanze ndetse n’ibindi bikorwaremezo nkenerwa kugira ngo bifashe aba baturage.










